Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yanenze kuba APR FC na Rayon Sports ari zo zitwara ibikombe bya Shampiyona guhera mu 1994.

Ibi yabitangarije Mukiganiro The Interview gitambuka kuri TV10, Amb. Nduhungirehe yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, imibanire yarwo n’ibindi bihugu ndetse no ku mikino ari naho yanenze kuba amakipe nka APR FC na Rayon Sports ari yo atwara ibikombe kenshi hano mu Rwanda ndetse anagira inama atanga.

Ati " Iyo urebye nko mu 1994 usanga ari amakipe amwe atwara ibikombe bya Shampiyona, ngira ngo ni abiri ni APR na Rayon Sports, hari Atlaco yigeze kugitwara na AS Kigali rimwee, ariko ahandi hose ni amakipe abiri, ntabwo bivuze ko Rayon Sports na APR ari zo kipe zizi umupira kurusha andi makipe yose, nuko ari byo bifite ubushobozi bw’amafaranga. APR ifite ubushobozi ni ikipe y’ingabo, Police FC ni ikipe ya Polisi, Rayon Sports ifite ubushobozi bujyanye n’abafana, abenshi mu Rwanda ni aba Rayon Sports bashobora kuba banarenga 70 ku ijana".

Amb. Nduhungirehe Olivier asanzwe ari umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura

Amb. Nduhungirehe avuga ibi yanakomoje kucyo abona nk’igisubizo cyatuma na Shampiyona yo mu Rwanda mu mupira w’amaguru iryoha. Ati "Numva ko dukwiye guteza imbere ruhago duhereye mu mashuri, mu turere, mu Mirenge ndetse n’aya makipe akina mu kiciro cya mbere, amenshi nta makipe y’abana afite, ubundi aya makipe tubona yari akwiye kuba afite amakipe y’abato abafite munsi y’imyaka 17, 15 gutyo, nayo akagira shampiyona yayo".

Akomeza avuga ko ari igisubuzo cyo kuba abanyarwanda bajya gushakira abakinnyi mu mahanga, nubwo akenshi usanga kubaka amakipe mato bisaba amafaranga, agasaba amasosiyete gushora imari, ndetse akabishishikarizwa.

Amakipe y’ uturere nayo yayagarutseho avuga ko afite ikibazo cy’ubushobozi, ariko ko uko igihugu gitera imbere bikwiye kujya bijyana nuko abaterankunga bakorana n’aya makipe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)