Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Kagame uherutse gusabwa yahishuye amakuru benshi babeshywe ku mukunzi we Bertrand Ndengeyingoma uherutse kumukwa.

Kuwa Gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2018 nibwo Bertrand Ndengeyingoma aherejwe n’umuryango n’inshuti bagiye kumusabira banakwa Ange Kagame.

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, yahishuye bimwe mu byatangajwe kuri uyu mugabo we bitaribyo.

Yahereye ku izina Billy ryagiye ritangazwa ko ariko uyu musore yitwa, avuga ko ritari mu mazina ye yewe atari nagatazirano ke (nickname).

Mu gihe byavugwaga ko uyu Bertrand yarangirije amashuri muri Kaminuza ya Massachussets iri mu zikomeye ku isi, uyu mukobwa yavuze ko atigeze ahiga naho ku myaka ye y’amavuko byavugwaga ko ari 25 nabyo yabiteye utwatsi.

Ange Kagame yavuze ko hari ubwo bamwe bagira gutya bagahuza amafoto y’abantu babiri batandukanye mu makuru atari yo, asaba ko hajya hatangazwa inkuru nyazo zizana impinduka.

Nubwo uyu mukobwa w’umukuru w’Igihugu yanyomoje aya makuru yatangajwe ku mukunzi we, ntiyigeze atangaza amakuru ya nyayo kuri ibyo byose byavugwaga.

Ange yari aherutse gutangaza magambo akomeye ashimangira urwo akunda Bertrand aho yavuze ko ari we rukundo rw’ubuzima bwe kandi arangamiye gukomeza ubuzima bari kumwe kugeza ubuziraherezo.


Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand ku munsi w’ibirori byabo.

Ange n’abavandimwe be.

Bombi bari kumwe n’ababyeyi ba Ange.

Ange n’abari bamwambariye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)