Ejo taliki 19, Gicurasi, 2019 Ange Kagame yarangije Masters muri Columbia University mu ishuri ryigisha ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga (International and Public Affairs).

Ange Kagame yize amashuri ye yose hanze y’u Rwanda. Yize amashuri abanza ahitwa Wellesley muri Massachusetts muri USA nyuma aza gukomereza muri Smith College aho yize Politiki, n’imiyoborere n’amateka ya Africa.

Ange Ingabire Kagame ejo ubwo yambaraga imyenda y’abarangije Kaminuza ku rwego rwa Masters

Kuri iki Cyumweru nibwo yarangije ikiciro cyo mu rwego rwa Masters mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere.

Ange Kagame uherutse gusabwa n’umusore witwa Bertrand Ndengeyingoma avuga neza indimi eshatu : Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Ange Ingabire Kagame, ni umwana wa kabiri mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Avukana n’abahungu batatu.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Colombia University

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)