Umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umudj, Anita Pendo yatuye amagambo akomeye ku mugabo we Ndanda Alphonse baherutse gutandukana nyuma yo kubyarana abana babiri.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2019 nibwo Ndanda Alphonse usanzwe ari umunyezamu w’iki ya AS Kigali akaba yarahoze ari n’umugabo wa Anita, yizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu butumwa Anita yanyujije kuri Instagram yatuye amagambo akomeye kuri uyu mugabo we, amwifuriza kuzahirwa n’ubuzima, amahoro no kuzarama.
Yagize ati “Isabukuru nziza ku mubyeyi w’abahungu banjye, ndakwifuriza ibyiza, amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama.Tiran na Ryan nubwo bataramenya kuvuga ariko ndabizi ko bakwifuriza ibyiza gusa.”

Mu gusoza ubu butumwa, Anita Pendo yabiteyemo urwenya avuga ko kwifuriza isabukuru y’amavuko Ndanda Alphonse atari we wabikoze ahubwo ko ‘byanditswe na Tiran na Ryan (abana babyaranye)’ kuko yabatije telefoni, arenzaho ati ‘Ndakubaha’.

Anita Pendo na Ndanda Alphonse batangiye kuvugwa mu nkuru zashimangiraga ko bakundana mu mpera za 2016 gusa baza kubihamya mu 2017 ndetse bemeza ko babana.

Mu Ukwakira 2018 nyuma yuko Anita yari amaze kwibaruka umwana wabo wa kabiri, nibwo Ndanda yaje kunyuza ubutumwa ku rubuga rw Instagram yemeza ko umubano wabo warangiye ndetse bamaze gutandukana, bakaba bahuzwa n’abana babyaranye gusa.


Ubwo aba bombi bizihizaga isabukuru y’amavuko y’imfura yabo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)