Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ukuboza 2018 ryagiraga riti"Duhaye ikaze Skol Brewery Limited Rwanda kutubera umufatanyabikorwa mu karere k’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba ndetse no Mu Rwanda hagamijwe imishinga yo kwagura ibikorwa byacu,ndetse no guhanahana ubumenyi mu mitoreze,ibi ni ibyatangajwe n’ushinzwe iby’amasoko mu ikipe ya Arsenal Silverstone Peter.


Iri tangazo ryashimishije abatari bake hari n’abafana ba Rayon Sport inasanzwe iterwa inkunga na Skol Rwanda bazwi nka "Gikundiro Forever"bahise batangaza ko nishimiye icyi cyemezo nkuko nabo bakoranira hafi n’iyi kompanyi ya Skol Brewery Limited Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Limited Rwanda Ivan Wulffaert yavuze ko batangiye mu mwaka wa 2012 bafite intego yo kugira 20% y’imigabane y’uburuzi mbere yuko icyerekezo 2020 kigera ndetse ubu ngo bakaba bamaze kwesa uwo muhigo kandi ko bizeye ubunararibonye bakomeje kunguka haba ku bakiriya babo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ubuyobozi bwa Arsenal kandi bwemeye ko bugomba gufasha amakipe aterwa inkunga n’uru ruganda rwa skol kujya i London mu bwongereza gukorayo ingendo ku ma stade bagahabwa ubumenyi n’abatoza ba Arsenal ndetse bafatanyirije hamwe ngo bazatangiza amashuri y’abana bato bazigishwa umupira w’amagura bakazajya baha abakinnyi amakipe makuru.

Uruganda rwa Skol Brewery Limited Rwanda rukazajya rumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’ikipe ya Arsenal rubinyujije ku ma televisiyo,muri za promosiyo zitandukanye hakoreshejwe imifunuko y’inzoga n’ubundi buryo ndetse abafana iyi kipe bakazajya bahabwa amahirwe yo kujya kwirebera imikino y’iyi kipe ku kibuga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)