Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere Nibwo ishuri rya KFTV(Kigali Film And Television School ryashyizeho Itangazo ritanga Amahirwe Ku bifuza kwiga muri iri shuri bakaba Babasha kwiga bafashwa Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri Scholarship) rikaza gukwirakwizwa hose Ku mbugankoranyambaga mu Rwanda !!!

Iri shuri ryavugaga ko Umunsi ntarengwa wo guhagarika ibijyanye n’igikorwa cyo gusaba aya Ubu bufasha wari Ku wa gatanu Tariki ya 15 Gashyantare 2019 aho abasaba amahirwe yo gufashwa n’iri shuri basabwaga kohereza ibyangombwa byabo birimo Photocopy y’Indangamuntu,Photocopy ya Diploma ndetse n’ibaruwa yanditse isaba guhabwa Ubu bufasha bikoherezwa kuri Email yiri shuri cyangwa bikagezwa Ku biro bikuru by’iri shuri biherereye mu gakinjiro ko mu mugi mu nyubako ya Niza Plaza.

Nyuma yuko benshi mu rubyiruko rumenye iby’aya mahirwe rwihutiye gukora ibyo Ishuri ryasabaga maze Ku Munsi wejo kuwa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019 rwitabira Ku kigero cyo hejuru aho rwari ruje mw’ibazwa (Interview) Ku bijyanye n’bufasha ndetse n’amasomo iri shuri ryashyizeho.


Kuva sa mbiri(8:00Am) za mugitondo benshi mu basore n’inkumi bari babukereye nyamara mu gihe amasaha yari yashyizweho n’iri shuri yari sa tatu 9:00Am za mu gitondo,ibi byagaragaje ko mu byukuri hari urubyiruko rwinshi rwari rufite inzozi zo kwiga amwe mu masomo atangwa n’iri shuri rya KFTV kuko wasangaga ingeri zose babyukiye Ku biro by’iri shuri bamwe n’urujijo rwishi babaza aho rikorera kugirango nabo badacikanwa n’aya mahirwe y’imboneka rimwe.


Ibikorwa byo kwiyandikisha ndetse n’ibazwa rusange(Interview) byagenze neza ndetse abitabiriye bahabwa gahunda yo kuzahamagarwa kuri Uyu was kabiri kugirango baze gutangira amasomo Ku bazaba batoranyijwe,twababwira ko iri shuri rimaze kuba ubukombe hano mu Rwanda mu masomo arimo ayo gutunganya amafirimi mu Rwanda,gufotora ,gukora kuri television ndetse n’ibindi aho ryanagiye ryigiramo bimwe mu byamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)