Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 nibwo abakobwa 17 basigaye mu mwiherero w’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza.

Mu masaha y’igitondo nibwo aba banyampinga basuye aba babyeyi aho batuye mu icumbi ryiswe Impinganzima ryubatswe mu Karere ka Bugesera, basangira icyayi cya mu gitondo ndetse banasobanurirwa byimbitse iby’iri cumbi.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zituwemo n’Intwaza 80, aho buri imwe irimo abantu 20. Rufite inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, inzu y’ubucuruzi n’ivuriro. Ikaba yaratashwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nyakanga 2018.

Umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda usigayemo abakobwa 17 muri 15 bagomba kuzaseruka ku munsi wanyuma, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu harazakumenyekana undi mukobwa usezererwa hagasigara 16 n’ejo kuwa kane hakazasezererwa undi ari nawe wanyuma mbere yuko hamenyakana uwegukana ikamba.

Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 nibwo hazaba ibirori bikomeye byo gusoza iri rushanwa izabera i Rusororo mu Intare Conference Arena, ari nabwo hazamenyakana Miss Rwanda 2019.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)