Moses Ssali wamamaye mu muziki nka Bebe Cool akaba yaraje kugirwa amabasaderi wa Global Fund mu kurwanya indwara y’igituntu, arasaba ababishinzwe ko imiti y’iyi ndwara yajya ifatwa mu gihe gito aho kuba amezi atandatu nk’uko bisanzwe.

Mu kiganiro uyu muhanzi yatanze mu nama Nyafurika iri kubera i Kigali, igamije gusuzuma uko gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa. Yagaragaje ko kimwe mu bituma indwara y’igituntu igihitana benshi harimo kuba imiti yacyo ifatwa mu gihe kire kire bikagora benshi.

Yagize ati “Ndibaza ko Global Fund yakora ubushakashatsi kuburyo imiti y’igituntu yajya ifatwa byibura mu minsi 30 aho kuba amezi atandatu. Iki gihe ni kinini cyane, bigora benshi guhora bajya kwamuganga kuko biba bisaba n’amafaranga yo gutega bajyayo. Ni gute umuntu yaba yabuze n’ibyo kurya akabona ayo kujya kwa muganga amezi atandatu yose.”

Bebe Cool yakomeje avuga yatoranyijwe nk’ambasaderi wo kurwanya igituntu kubera ko afite izina rikomeye muri rubanda ariko kandi asanga muri buri gihugu cya Africa harimo umuhanzi ufite izina rikomeye yakabaye ahabwa akazi bagahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya igituntu.

Iyi nama ihurije hamwe abakora n’abayobora muri za Minisiteri z’ubuzima, impuguke, abarimu, abashakashatsi, urubyiruko n’abandi bagera ku 1500 baturutse mu bihugu bisaga 47 byo muri Afurika n’ahandi.


Bebe Cool na minisitiri w’Ubuzima iwabo muri Uganda batanga ikiganiro muri iyi nama.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)