Hagenimana Benjamin [Benjamin Gicumbi] umunyamakuru w’imikino kuri Radio na Tv 10, yateye ivi yambika impeta iteguza ubukwe umukunzi we Adelphine Umuhoza bari bamaze igihe bakundana

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munyamakuru umaze kwamamara mukogeza no gusesengura amakuru y’imikino hano mu Rwanda


Umunezero wari wose kuri Adelphine na Benjamin

Benjamin Gicumbi yanditse kuri Instagram ko ashimishijwe cyane no kuba yambitse impeta umukunzi we bityo ko bigoye gusobanura uko yiyumva.

Yagize ati :” Ahari sinabona amagambo yasobanura neza uko niyumva mu mutima wanjye muri aka kanya ariko urukundo ntirwihishira Adelphine umuhoza ndamukunda. Ibisigaye ni 2019.”

Adelphine na we yashyize amafoto ya Benjamin Gicumbi kuri Instagram ye avuga ko yiteguye kuba umugore wa Benjamin kandi ko iteka azahora amukunda.

Yagize ati :”Iyo umugore akunzwe, aba mwiza inshuro 10 kurusha uko yari ameze mbere. Yakoze ibyo abandi batashoboye
yarankunze nanjye ndamukunda. Ntakirenze ibyo. Benjamin Gicumbi wakoze kumpa agaciro, uvuze byinshi kuri njye ibyinshi urabizi.”

Benjamin Gicumbi ni umunyamakuru kuri Radio 10 mu biganiro by’imikino no kogeza imipira y’i Burayi, mbere gato y’uko agera kuri Radio 10 yabanje gukora kuri Radio Ishingiro ikorera mu mujyi wa Gicumbi ari naho yakuye izina Gicumbi.

Adelphine Umuhoza wambitswe impeta na Benjamin Gicumbi nawe yahoze ari umunyamakuru ndetse yanakoreye igihe kirekire TV 10 mubiganiro bivuga amakuru y’imyidagaduro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)