n’Ubwo imico y’abantu itandukanye, kandi n’abantu ubwabo bagatandukana, hariho ibintu byinshi byazitira ibyishimo bikomoka mu mibonan mpuzabitsina y’abashakanye, bityo bikangiza imibereho y’urugo ruzima. Muri iyi page, ntitwakwizeza abazasoma ko ibyo bizitira twabitondagura byose, Umuntu yakwibanda gusa kuri ibi bikurikira :

KUNNYEGANA (critique) : Ubusanzwe kujya impaka no kutumva ibintu kimwe birasanzwe, bikaba byiza iyo abashakanye bajya impaka zubaka. Ariko iyo abantu bannyegana, bibaviramo kudahana agaciro, kandi bikabishya imibonano mpuzabitsina. Ni byiza rero ko abashakanye biga kuvugana neza, guterana inkunga, gushimana no kubwirana amagambo yubaka.

UMUJINYA UTATUWE : Umujinya utatuwe ni kimwe mu bibishya imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye, Muri Yakobo 1:20 haranditse ngo “kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana”

KUTAVUGANA : Abashakanye bakwiye kumenya ko hatabaho imibonano mpuzabitsina myiza umugabo n’umugore batavuganye neza, Ntaho baba bataniye n’inyamaswa. Kuvugana byagarutsweho mu gice kibanza cy’iki gitabo, Icy’ingenzi ni uko ibyo umwe aba avuze undi aba agomba kubyakirana umutima mwiza, atari uguhangana, ahubwo hakoreshwa imvugo isobanura kuruta gukoresha imvugo ishinja, Hari imvugo ikoresha ururimi, hari n’imvugo ikoresha ibindi bice by’umubiri.

KUTAGIRIRANA ICYIZERE : Ingo nyinshi zikunda kugwa mu mutego wo kutagirirana icyizere, bagacyekana, kandi satani akunda gukoresha ubu buryo, mbese ugasanga abantu babana ari ukwihambira, Kugirirana icyizere hagati y’abashakanye biryoshya imibonano mpuzabitsina, kandi ni byiza ko ari umugabo cyangwa umugore biga kugirirana icyizere, Hari byinshi birushaho kugabanya icyizere hagati y’abashakanye, harimo imikoreshereze y’umutungo, ndetse n’ama telephone agendanwa. Ni byiza ko abashakanye babwizanya ukuri mu rukundo, kugira ngo bitabangamira imibonano mpuzabitsina yabo.

KUTAKIRA IMITERERE Y’UWO MUBANA : n’Ubwo mu Migani 31:30 handitse ngo “Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa”, birazwi ko ku isi abantu benshi bakunda kwita ku buranga bw’inyuma, ndetse no kwifuza kugumana uburanga bwiza, Nyuma yo kubana, umwe ashobora kugira imiterere itandukanye n’iyo yari afite mbere yo kubaka, bikaba byatuma umwe atangira kutishimira mugenzi bitewe n’imiterere, Ni byiza rero ko buri muntu yiga kwiyakira no gushimira Imana ko yamuremye ari ikiremwa cyiza, n’undi nawe akabikubahira.

KUTABIHA AGACIRO BIKWIYE : Iyi nzitizi ivuga ko abashakanye baha agaciro ibindi bintu bindi usibye imibonano mpuzabitsina yabo, nko kwitaba telephone mu gihe undi agaragaza ko ahari kandi akeneye gutangira kwitegura kujya muri icyo gikorwa, cyangwa se gutangiza impaka za ngo turwane, kuvumbura ibitaratunganye mu gihe cyashize, mbese bikaba urwitwazo rwo kuzamura amahane, ndetse no kwiyaka mugenzi wawe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina mutararangiza.

GUTINDA IMBERE YA FILIMI CYANGWA TELEVIZIYO : Bisigaye bizwi, kandi byanditswe n’abantu benshi ko gutinda imbere ya filimi cyangwa televiziyo bituma umuntu aba umunebwe, ariko kandi binarema ubwumvikane buke iyo abashakanye batazikunda kimwe. Biba bibi kurushaho iyo umwe yategereje undi, noneho agasinzira undi akiyicariye imbere ya televiziyo cyangwa se imbere ya mudasobwa.
Ni ikintu gikwiye gucibwa integer hagati y’abashakanye gutinda imbere y’ib byuma mu gihe bigaragara ko bibangamira imibonano mpuzabitsina, ahubwo bakayoboka inzira y’ibiganiro birambye kandi byubaka. Umuntu yasoza kino gice avuga ko, imibonano mpuzabitsina yaba ikorwa mu rwego rwo kwinezeza cyangwa se kubyara gahati y’abashakanye, birakwiye ko abantu basobanukirwa ko biri mu mugambi w’Imana.

Bityo birakwiye ko abantu biyambura ububata baterwa n’imico, amadini ndetse n’ibitekerezo babigiraho, ahubwo bakanezezwa nabyo mu buryo bwose kandi bashima Imana yo yabihaye abatangiye urugo ruzima. Ni byiza ko abantu bazirikana Ijambo ry’Imana nk’uko ryanditse mu Abaroma : 14:12 n’ 2Abakorinto 5:10. “ Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” ;
“Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.” Imibonano mpuzabitsina iri mu byo abantu bazamurika imbere y’Imana

Ukuri kudashidikanywaho ni uko urugo rwose ruzashaka kubaho nk’uko Imana yabishakaga ibinyujije mu ijambo ryayo ruzaba ruzima, ndetse ruzifuzwa n’abandi benshi batakurikije ijambo ry’Imana maze bahindukire bakizwe, bityo satani amware umugambi we wo kubuza ingo nzima kubaho ufate ubusa.

Imana ihe umugisha usura urubuga rwacu ukahakura inyigisho zitandukanye, kimwe n’uzagira umuhati wo gutegurira abasore n’abakobwa kugira ingo nzima

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)