Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 31 Werurwe 2019 nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo kubahanzi bahize abandi muri Salax Awards ibaye ku nshuro ya 7.

Umuhango wo gutanga ibihembo bya Salax Awards wabereye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel, ibirori byari biteganyijwe ko bitangira isakumu n’ebyiri z’umugoroba ariko byakerewe gutangira cyane kuko byatangiye nyuma y’amasaha ane bitewe n’amasaha bari batangaje.

ibihembo byahabwaga abahanzi bitwaye neza

Ni ibirori wabonaga bitashyushye ndetse bidasamaje cyane nubwo byari byitabiriwe n’abanyamuziki bafite amazina akomeye muri muzika Nyarwanda.

Abahanzi bahatanaga bari mubyiciro 9.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melody] niwe wegukanye ibihembo byinshi kuko yatahanyemo bitatu harimo Umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Artist), Umuhanzi mwiza wa RnB (Best RnB) aba n’Umuhanzi mwiza mu bagabo (best male artist).

Bruce Melody niwe wegukanye ibihembo byinshi

Abandi begukanye ibihembo muri Salax Award harimo, Umuhanzi mwiza w’indirimbo zo kuramya Imana (Best Gospel artist) : Israel Mbonyi, Umuhanzi mwiza ukizamuka (Best Upcoming Artist) : Yvan Buravan , Umuhanzi gakondo mwiza (best traditional artist) : Mani Martin , Itsinda ryiza (best group) : Active , Umuhanzi mwiza wa Afrobeat (Best Afrobeat) : Uncle Austin, Umuhanzi mwiza wa Hip Hop (Best Hip Hop artist) : Riderman, Umuhanzi mwiza mu bagore (best female artist) : Queen Cha

Uncle Austin niwe wabaye umuhanzi wahize abandi muri Afrobeat
Queen Cha niwe wahize abandi muubahanzi b’igitsina gore
Jay Polly na Marina basusurukije abitabiriye ibi birori

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)