Umuhanzi w’umunyarwanda Burabyo Yvan [Yvan Buravan] agiye gutangira kuzenguruka ibihugu bitandukanye akora ibitaramo nka kimwe mubihembo yemerewe ubwo yegukanaga irushanwa rya RFI ryitwa Prix Découvertes.

Buravan yatsindiye ibihembo bya Prix Découvertes mu Ugushyingo 2018, yari ahigitse abandi bahanzi batandukanye biganjemo abo muri Afurika.

Uyu musore w’umunyarwanda wegukanye iki gihembo mpuzamahanga yahawe amafaranga ibihumbi €10 ndetse anemererwa gufashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika aho azasoreza ku mugabane w’iburayi mugihugu cy’Ubufaransa.

Buravan ni umwe mubahanzi bagezweho mu Rwanda

Azataramira mu bihugu 12 bivuga ururimi rw’Igifaransa, abitangire tariki 20 Gashyantare abisoze tariki 23 Werurwe 2019.

Azahera i Bamako muri Mali, tariki 22 Gashyantare azaba ari Cotonou muri Benin, nyuma y’umunsi umwe tariki 23 Gashyantare 2019 azataramira Lome muri Togo.

Azafata ikiruhuko cy’iminsi ine ubundi akomereze mu Mujyi wa N’djamena muri Tchad tariki 27 Gashyantare 2019, tariki 2 Werurwe azataramira muri Niger mu Mujyi wa Niamey, tariki 6 Werurwe 2019 ajye muri Congo Brazaville igitaramo kibere ahitwa Institut Français du Congo, tariki 9 Werurwe azaba ari muri Guinée équatoriale mu mujyi wa Malabo, akomereze mu Mujyi wa Djibouti muri Djibouti tariki 12 Werurwe.

Ingengabihe y’ibitaramo bya Yvan Buravan

Tariki 15 Werurwe azataramira i Antananarivo muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ajye Libreville muri Gabon, tariki 22 Werurwe azaririmbira abatuye Umujyi wa São Tomé asoreze mu Mujyi wa Luanda muri Angola.

Irushanwa rya Prix Découvertes, RFI, rimaze imyaka 37 gusa inshuro 32 nibwo hamaze gutangwa ibihembo. Ryatangiye mu 1981 ariko mu myaka irimo uwa 1983, 1985, 1986, 1987 ndetse 1989 nta bihembo byatanzwe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)