Yvan Buravan umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wegukanye igihembo cya Prix Découvertes itegurwa na RFI, ari kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Africa akora ibitaramo. Nyuma yo gutaramira i Bamako muri Mali ari naho yatangiriye, yahise yerekeza muri Benin aho yakiriwe n’Abanyarwanda batari bake basanzwe bahatuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 nibwo Buravan yatangiriye uru rugendo rw’ibitaramo muri Mali mu murwa mukuru i Bamako.

Nyuma yo gutaramira i Bamako abagize umuryango w’abanyarwanda batuye muri Mali, bamwandikiye ibaruwa ifunguye bamushimira n’itsinda ry’abacuranzi bamuherekeje ku gitaramo cyiza yabakoreye bakakigiriramo ibihe bidasanzwe ndetse banamusaba kuzasubirayo.

Buravana n’itsinda bari kumwe bahise berekeza muri Benin mu murwa mukuru Cotonou aho bageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2019. Bakigera ku kibuga cy’indege basanganiwe n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri iki gihugu baje kubaha ikaze.

Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuya 22 Gashyantare aribwo uyu muhanzi aza kuba ataramira abakunzi bamuzika b’i Cotonou.

Yvan Buravan azataramira mu bihugu 12 byo muri Africa bikoresha ururimi rw’Igifaransa, akazabisoza tariki ya 23 Werurwe 2019.

Nubwo mu itsinda rizazengurukana n’uyu muhanzi muri ibi bitaramo harimo Producer Meddy Saleh ushinzwe ibijyanye n’amashusho ariko biracyagoye kubona ifoto n’imwe ijyanye n’igitaramo yakoreye muri Mali, ibintu bitari byiza ku muhanzi nk’uyu ugeze kuri uru rwego.


Abanyarwanda batuye muri Benin baje guha ikaze Buravan.


Abanyarwanda batuye muri Mali bandikiye BUravan bamushimira nyuma y’igitaramo yabakoreye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)