Hari hashize hafi ukwezi n’igice umuhanzi Yvan Buravan akora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye bya Africa, nubwo bitararangira yabaye agarutse murugo mu karuhuko. Uyu musore avuga ko yanejejwe bikomeye n’uko yasanze Perezida Kagame yarubahishije u Rwanda n’Abanyarwanda, anagenera abahanzi bagenzi be ubutumwa yakuye muri ubu bunararibonye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019 nibwo Buravan ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bajyanye muri ibi bitaramo, basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Buravan yabwiye abanyamakuru bari baje kumusanganira ko kari akazi gakomeye, byamusabaga gukora ubutaruhuka kandi agakoresha imbaraga nyinshi. Yakoze ibitaramo mu bihugu 12, yahereye i Bamako muri Mali ku itariki 20 Gashyantare asoreza i Luanda kuya 23 Werurwe 2019.

Uyu muhanzi utigeze urya indimi, yemeye ko indirimbo ze mu by’ukuri zitari zizwi cyane mu bihugu yakoreyemo ibitaramo icyakora ngo yatunguwe n’uburyo abantu bazishimiye.

Ati “Aho nanyuze hose baratangaye, bakibaza impamvu batari basanzwe bazi uwo muziki, bihita bitwereka ko ikibazo dufite atari umuziki mubi ahubwo wenda ko dukwiye gushaka uko dukora urugendo rutuma bawumenya.”

Aha niho Buravan yahereye aha ubutumwa abandi bahanzi bagenzi be abasaba ko batangira gushaka inzira zo kumenyekanisha muzika Nyarwanda mu bindi bihugu.

Ati “Ikintu cyonyine nabonye ni uko dukwiye gushaka uburyo bwo kumenyekanisha uyu muziki mu bihugu bitandukanye. Ni nabwo butumwa mfitiye abandi bahanzi, tugerageze tugeze uyu muziki hanze mu bindi bihugu.”

Yasoje ashimangira ko mu bihugu yanyuzemo byose yanejejwe nuko yasanze u Rwanda ruvugwa imyato na Perezida Kagame umaze kurugeza kure mu iterambere.

Ati “Ikintu ntashobora kutavuga ni ugushimira u Rwanda ariko by’umwihariko
Perezida Kagame. Nageraga ahantu bakambaza ngo ‘uri uwa he ?’ nti ‘Ndi Umunyarwanda’, bati ‘eeh Paul Kagame’,ntibavuge izina gusa ahubwo bati hariya mumeze neza cyane.”

Ibi bitaramo Buravan arigukora bizasozwa n’ikindi gikomeye azakorera i Paris muri Gicurasi ari nabwo azashyikirizwa ku mugaragaro igihembo cya ‘Prix Decouverte 2018’.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)