Umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes 2018 gitangwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yagarutse i Kigali nyuma yuko yari amaze iminsi abarizwa mu Bufaransa.

Buravan yari amaze ibyumweru bisaga bibiri abarizwa mu Bufaransa aho yari yaragiye muri gahunda zitandukanye za muzika, harimo no kunoza gahunda y’ibitaramo bizengurka Africa na kimwe gikomeye azakorera mu mujyi wa Paris mu mwaka utaha wa 2019.

Ibi bitaramo byose Buravan azakora biri mu bihembo bigenerwa umuhanzi wegukanye irushanwa rya Prix Decouvertes. Akaba yateguje abakunzi be ko mu minsi ya vuba aribwo amatariki y’ibi bitaramo azajya hanze naho bizajya bibera.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azasubira mu Bufaransa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019 ari nabwo azashyikirizwa ku mugaragaro iki gihembo yatsindiye


Buravana asohoka ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.


Andy Bumuntu niwe wari waje kwakira Buravan ku kibuga cy’indege.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)