Yvan Buravan umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wegukanye igihembo cya Prix Découvertes itegurwa na RFI, yerekeje muri Mali aho agiye gutangirira ibitaramo bizenguruka Africa. Akigera ku kibuga cy’indege cya Bamako yasanganiwe n’Abanyarwanda batari bake basanzwe batuye muri iki gihugu baje kumuha ikaze.

Yvan Buravan aherekejwe n’itisnda ry’abamucurangira bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, berekeza i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Akigera ku kibuga cy’indege yasanganiwe n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri iki gihugu n’izindi nshuti z’u Rwanda, baje kumuha ikaze.

ku itariki ya 20 Gashyantare nibwo Burava azakorera igitaramo cya mbere muri Mali muri 12 azakorera mu bihugu bitandukanye bya Africa, byose abitegurirwa na RFI (Radio France International) nka kimwe mu bihembo bigenerwa umuhanzi wegukanye irushanwa rya Prix Découvertes.

Ibi bitaramo bizasozwa n’ikindi gikomeye uyu muhanzi azakorera i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi ari nabwo azashyikirizwa ku mugaragaro igihembo cya Prix Découvertes 2018 yatsindiye.

Reba uko ibitaramo bya Buravan bizakurikirana :

Tariki 20 Gashyantare 2019 – Mali
Tariki 22 Gashyantare 2019 – Benin
Tariki 23 Gashyantare 2019 - Togo
Tariki 27 Gashyantare 2019 – Tchad
Tariki 2 Werurwe 2019 – Niger
Tariki 6 Werurwe 2019 - Congo Brazaville
Tariki 9 Werurwe 2019 - Guinee Equatorial
Tariki 12 Werurwe 2019 – Djibouti
Tariki 15 Werurwe 2019 – Madagascar
Tariki 20 Werurwe 2019 – Gabon
Tariki 22 Werurwe 2019 - Sao Tome
Tariki 23 Werurwe 2019 – Angola


Buravan yajyanywe mu modoka yari yateguriwe n’Abanyarwanda baje kumwakira.

Buravan n’itsinda ry’abacuranzi bajyanye muri ibi bitaramo mbere gato yuko bahaguruka i Kanombe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)