Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuhanzi w’icyamamare Burna Boy uri mu bagezweho ku mugabane, yakoreye igitaramo cy’amateka i Rusororo kuri Intare Arena.

Burna Boy ubusanzwe witwa Damini Ogulu ari mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bakunzwe cyane by’umwihariko n’abakiri urubyiruko, byari ku nshuro yambere ataramira mu Rwanda.

Iki gitaramo cyari kiswe ‘Burna Boy Experience’ cyatangiye ahagana Saa moya z’umugoroba nibwo aba-Djs batandukanye barimo Dj Toxxyk umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki muri Kigali, Umugande Fem Deejay na K’Ru batangiye basusurutsa abari bitabiriye babavangira imiziki mu buryo bunogoye
amatwi n’ubuhanga budasanzwe.

Umushyushyarugamba Rwabugili yageza ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro maze nawe arushaho kwinjiza abantu mu mwuka w’igitaramo abateguza ko Burna Boy wari utegerejwe yahageze.

Aba bahanga mu kuvunganga imiziki bakomeje kuryohereza abari mu cyumba cya Intare Conference Arena cyaberagamo iki gitaramo ari nako abandi bakomeza kuhagera. Amatike yo mu myanya y’icyubahiro yashize mbere y’iminsi itanu y’uko igitaramo kiba, ayo kwinjira mu myanya isanzwe yishyurwaga 15.000Rwf niyo yari asigaye ariko naye byageze saa yine ntanimwe wabona.

Mu buryo butunguranye umuhanzi Amalon uri mu bari kwigaragaza cyane hano mu Rwanda, yahise aza ku rubyiniro aririmbira kuri CD indirimbo ze eshatu zigezweho arizo ‘Byakubaho’, ‘Yambi’ na ‘Derila’ nawe yishimirwa bikomeye. Dj Pius akaba ariwe wamushyiriragamo indirimbo.

Ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro nibwo Burna Boy yasesekaye ku rubyiniro ibintu bihundura isura, abitabiriye bahuriza hamwe bavuza akaruru k’ibyishimo abandi bakoma amashyi y’urufaya.

Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bwa live afashwa m n’itsinda rye yizaniye, ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ebyiri za mbere ahise akuramo ikote yari yambaye nyuma aza no gukuramo agapira asigarama igituza maze atarama atizigamye.

Burna Boy yeretswe urukundo rukomeye n’abanya-Kigali, indirimbo ‘Yes’,‘Gbona’ na ‘On The Low’ nizo yasorejeho ahagana saa saba zibura iminota icumi benshi bagenda ubona batabishaka.


Dj Toxxyk ari kuvanga imiziki.

Dj Fem ukomoka muri Uganda nawe yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.

K’Ru

Rwabugili niwe wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo.


Amalon yatunguranye aririmba muri iki gitaramo.


Dj Pius niwe wacurangiraga Amalon.


Burna Boy asesekara ku rubyiniro.

Inkweto yari yambaye yakozwe na Dolce&Gabbana.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)