Umunyabirori Eric Semuhungu yataramiye, abari bitabiriye igitaramo yateguriwe cyabereye mu mujyi wa Kigali.


Eric ubwo yari ahagurutse kuri Serena Hotel aho acumbitse

Iki gitaramo cyari cyise "Meet and Great with fans" cyabereye mu kabyiniro ka Coco Bean, Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018.


hari hari inzoga z’ubwoko bwose

Igitaramo cyatangiye ahagana Saa tatu, umushyitsi mukuru yari Eric Semuhungu, wageze mu Rwanda ku wa Kane taliki 20 Ukuboza avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ku isaha ya Saa Munani zuzuye nibwo Eric Semuhungu yakandagiye muri aka kabari maze asanga hakubise huzuye ategerejwe n’abakunzi be harimo abo bahurira kumbuga nkoranyambaga biyise "Best family Forever."

Semuhungu yageze muri aka kabari arikumwe n’itsinda ryari rimushagaye harimo n’abamurindira umutekano, abenhi mu bari bari muri aka kabyiniro wabonaga bifuza kumukoraho kuko hari nabari bamubonye bwambere basanzwe bamubona kumbuga nkoranyambaga gusa.


Mu nzoga Semuhungu yari yateguriwe harimo Belaire na Henessy

Akigera mu kabari yasanganijwe inzoga z’amaoko atandukanye yari yateguriwe, harimo inzoga zikomeye nka Belaire, Jamson, Amalura nizindi, yaguriye abari muri aka kabari bafatanya gusabana babyina umuziki wagwaga n’aba dj bakomeye, barimo Dj Infinity.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)