Nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou ukuriye EAP, Umuhanzi kazi Cecile Kayirebwa ntazataramira abanye Huye kuwa 13 Nyakanga mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.

Mu itangazo EAP yashyize hanze kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019, bavuze ko atazitabira iki gitaramo ndetse baboneraho no kumusimbuza abahanzi barimo Impala na Clarisse Karasira.


Itangazo rimenyesha ko Kayirebwa atazataramira i Huye

Bagize ati ”Nyuma y’ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n’abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende. East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi ; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye”.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)