Charly na Nina itsinda ry’abahanzikazi rimaze kwubaka izina rikomeye mu mitima y’abakunzi ba muzika Nyarwanda, bashyize hanze indirimbo nshya y’urukundo bise ‘Nibyo’ yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo aba bakobwa bashyize hanze iyi ndirimbo yabo nshya, ivuga imyato umusore ufite umutima mwiza kandi uzi gutetesha umukunzi we.

Iyi ndirimbo ‘Nibyo’ ikaba yaratunganyirijwe muri Uganda, amajwi yakozwe na Nassim mu gihe amashusho yayo yatunganyirijwe muri Swangz Avenue.

Hari hashize amezi agera kuri atanu Charly na Nina badashyira hanze indirimbo nshya kuko iyaherukaga yitwa ‘Uburyohe’ yagiye hanze muri Mutarama uyu mwaka.

Charly na Nina bashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe bari mu bukunagurambaga bwiswe #1000GirlsIwacu, bukaba bugamije gukangurira abana b’abakobwa kwitinyuka bagaharanira iterambere ryabo birinda inda zitateguwe n’ibindi byabangiriza ejo habo heza.

REBA HANO IYI NDIRIMBO :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)