Rwanda Circus Camp n’igikorwa kizabera mu karere ka Rubavu kuva kuwa 26-30 Kanama 2019 kizahuriza hamwe Abanyempano batandukanye barimo ababyinnyi, Abakorobate, abagendera ku nkweto z’amapine(Sketch) baturutse muri RD Congo, Urwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gikorwa kidasanzwe kitanamenyerewe na benshi mu Rwanda cyateguwe na Future Vision Acrobat aba barazwi i Gisenyi mu Rwanda no mu mahanga kuko bamaze kwamamara mu bihugu by’ibulayi n’Amerika n’ubwo batavugwa cyane mu Rwanda kizitabirwa kandi n’abana bari hejuru y’imyaka 12 bazigishwa byinshi kuri Circus banahabwe n’ubundi bumenyi no kwidagadura.


Urupapuro rwamamaza ibikorwa bizabera muri Rwanda Circus Camp 2019

Elysée Niyonsenga uhagarariye Future Vision Acrobat mu kiganiro na Ibyamamare.com yatangaje ko intego nyamukuru y’iyi Rwanda Circus Camp ar’uguhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu mujyi wa Goma DR Congo, Urwanda na USA bakazasangira ubumenyi mu kwidagadura, kwiga Circus ndetse no kwagura umubano.

"N’igikorwa gifite intego yo gusabana, kwiga ndetse no kuganira ku buzima bwa buri munsi ndetse no kuganira ku muco wa buri bamwe, urumva n’ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda ariko biba ari byiza cyane kwidagadura no kubaka urukundo n’ubushuti, Circus n’ibintu byiza cyane ku buryo uzahagera azajya atahana ibyishimo" Elysée Niyonsenga


Abana baridagadura cyane

Elysée Umaze imyaka myinshi muribi bikorwa yataramiye mu bihugu byinshi ku mugabane w’ubulayi n’Amerika akomeza avuga ko abana bazasabana cyane

"Urabona hazaba harimo abana bavuye mu miryango yifashije n’indi itandukanye bazahura n’abana bahoze ku muhanda baganire, bakine banigishwe ibintu bitandukanye n’inzobere zivuye muri Amerika byonyine n’ukubatoza urukundo, kubahana, gufashanya no gukora sports kugira ngo bagire ubuzima bwiza." Elysee Niyonsenga


Abanyamahanga bavuye irwotamasimbi bazaza guha ubumenyi muri Circus abana bo mu Rwanda

Rwanda Circus Camp izabera mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kuba Scout aho abana n’urubyiruko baturutse imihanda yose bazamara iminsi mu munyenga wa Sports.


Abana baganirizwa ku tuntu twinshi two kubaruhura mu mutwe

Umwana n’undi wese urenge Rwanda je imyaka 12 ushaka kwitabira Circus Camp yohereza ubutumwa kuri circorwanda@gmail cyangwa kuri futurevisionacrobat@gmail.com maze nawe akazahabwa ubumenyi n’inzobere zizaturuka i rwotamasimbi.


Haba harimo amasiporo ngororamubiri


Bizabera i Gisenyi ahazwi nko kuba Scout


Hazaba harimo byinshi bitamenyerewe mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)