Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo nshya yise "Rwanda Shima" ikubiyemo ubutumwa bushima Imana kubyiza yakoreye u Rwanda.

Karasira yamenyekanye nk’umunyamakuru ubwo yakoraga amakuru kuri Flash TV, uyu mukobwa yamaze kwinjira mubuhanzi akaba yibanda kunjyana gakondo.

Rwanda Shima Imana ni indirimbo ya Kabiri, Clarisse ashyize hanze, iyambere yayise "Giraneza"


Clarisse mukiganiro yagiranye n’ibyamamare.com

Iyo wumvise uyu mukobwa aririmba wumva ko afite ijwiryiza kandi ryuje ubuhanga, kuririmba avugako yabitangiye kera akiri uruhinja, aza kubikomeza ubwo yajyaga muri Korali, nyuma yaho atangira kujya avuga imivugo, ahamyako abo bakuranye bamuzi ariko ngo atangiye kumenyekana muri muzika muri uyu mwaka wa 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com, yavuzeko iyo aririmba ntawe yigana, yahamijeko akunda injyana gakondo ariko akaba atari umuntu witsimbakaza kunjyana kuburyo wavuga ngo ni uw’injyana runaka.

Clarisse iyo ahanga avugako adahanga ibintu bizafasha umuntu umwe ahubwo ahanga akurikije ibizafasha abantu benshi ati "Nkunda kuririmba urukundo rusange, nkunda gukora ibintu bimvuyemo byafasha abantu benshi, sinikunde njyenyine ngo nkuririmbire ngo wambaye ishati nziza, ipantaro nziza.......!"

Iyi ndirimbo nshya yise "Rwanda Shima" avugako atigeze atekereza kuyikorera amashusho, kuri we ngo icyo yifuza ni uko abantu bayumva bbakumva ubutumwa buyikubiyemo ati "abantu bazumve ubutumwa burimo, amashusho y’igihugu duhora tuyabona buri munsi,...."

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA Clarisse Karasira

UMVA INDIRIMBO "RWANDA SHIMA"

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)