
Danny.B wahoze ari umukunzi wa Lilian Iradukunda We asanga Josiane Mwiseneza akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Danny.B wahoze ari umukunzi wa Lilian Iradukunda We asanga Josiane Mwiseneza akwiye ikamba ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu gihe benshi mu banyarwanda bakurikiranira hafi irushanwa rya Miss Rwanda bashyigikiye umukobwa witwa Mwiseneza Josiane hari n’abandi babibona mu buryo bwabo butandukanye nk’uwitwa Danny.B wigeze no kubaho umukunzi wa Nyampinga Lilian Iradukunda.
Uyu musore usanzwe ari n’umuhanzi mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya ngo yakundanye na Lilian bahuriye ku mbugankoranyambaga bagakundana igihe kigera ku mwaka ubwo yazaga kumubura nyuma ibyamuteye agahinda kadashira kuko ngo yari yaramuhariye umutima we wose ndetse ubu ngo akaba amukumbura cyane ngo kuko yajyaga amwitaho cyane amuvugisha gusa bikaza kurangia Lily abaye icyamamare maze akirata kuri uyu musore nkuko yabitangarije kimwe mu bitangazamakuru cya hano mu Rwanda cyitwa Eachamps.
Danny B uri mu Rwanda muri gahunda ze z’umuziki yagize icyo atangaza kuri Josiane Mwiseneza abanyarwanda benshi bishimiye ko yakwegukana iri kamba rya Nyampinga w’URwanda 2019,Danny B yatangiye asaba ko yakwerekwa ifoto y’uwo mukobwa kuko ngo atamuzi maze nyuma yo kuyerekwa yatangaye cyane araseka aratembagara niko kubaza ati uyu niwe wenda kuba Nyampinga usimbura umukunzi nigeze,ati cyokora ndabona ikamba ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo arikwiye da.
Uyu musore umaze kugira indirmbo zigera kuri 3 zirimo iyamenyekanye cyane yitwa "Step By Step"yakuriye Josiane inzira ku murima ko bitakunda ko yakwegukana ikamba rya nyampinga w’URwanda kuko n’abo bahanganye ntaho bahuriye nawe.
Ibitekerezo(51)
-
Nonese musore uwo mukunzi wawe we amurusha iki ?mwagiye mureka kwigira abantu barenze ko twese turi umukungugu.muvandi turi igitaka twese knd isi ntisakaye.niba mwe mwaraboneye iterambere igihe ntibivuzeko murenze.ndabona musanzwe pe.indirimbo 3 nizo zatuma wumva urenze ?cyakora njye nkwifurije iterambere ndumva ukiri hasi nkatwe twese ariko nkwifurije iterambere nkuko na josiane arikeneye
-
Ego kooooo ariko ubwo wowe usa ute musore simbona nawe ukeneye iterambere njye ndahamya ko uri uwo mugikari ntanukuzi ntanuwakwitaho gusa kuko uvuze mwiseneza ndakumenye wowe ntanuwaguha isuka kuko wasiba umurima ukatumbya menya ibyawe kuko nawe nturimenya injiji gusa igenzwa no gusebanya ujye umenyako usiga umubiri ukakubyarira ibibyimba ntacyo namwe murusha abandi nawe azabigeraho vuba bidatinze
-
ahubwo big up kuri Lilian wakwiciyeho kuko umuntu akurikije amagambo akuva mukanwa bigaragara ko uyu mukobwa byonyine nokukumenya yari yibeshye niba nkaya magambo uvuze warigeze uvuga ayenda gusa nayo Lilian akumva iyo ataza kukwicaho yari kuba akoze ikosa kuko amagambo agaragaza ubuswa,ubugoryi nimitekerereze iri kurwego ruri hasi cyane. ikindi gihe uzarinde umunwa wawe wenda ntihazabura undi ukwibeshyaho
-
Buriya se kuvugakuriya yashingiye kuki ?Injiji ziragwira !!!Numunyamakuru wamusabye ibitekerezo ubanza nawe yashakaga kumenyekana kuk arunenga Jojo Bose ntabo narinzi !Gusa icyo nagira inama kariya gahungu nigakore cyane kuk indirimbo 3 zitaranamenyeka ntaho yashingira asebya Mwiseneza wacu.
Ikamba azaritwara kuk uwiteka we yamaze kurimwambika.
-
Umva muhu think before say anything ntasoni urabona akaiye ikamba eyubuhinzi n’ubworozi c ubisomyehe kuri josiane ariko mwagiye muca make ubwo wowe wavukiye mubuzima bwiza cyane kuburyo wa ayateshwa ubundic buriya wigiyehe uburere uziko wagirango aho muri Kenya uri uba mumuhanda ntaburere ugira Lillian yariyakwitegereje abona ntamuntu ukurimo pe niyompamvu yagukatiye
-
Icyo kigoryi gishaka kumenyekana gituka miss wa rubanda ngo cyakundanye na Iradukunda ???nonese Iradukunda ko ari miss mukorogo, urabona ahuriye n’ihogoza Mwiseneza Josiane !!!
Ubwo Urumugi rurakishe, gita ibitabapfu ngo cyankundanye ku mbuga nkoranyambaga, kandi ari ukwikinisha gusa !! -
Hhhhhh ibyo kugukatira simbitindahokuko ufite ikinyabupfura gicye wagaragaje uko uteye nuko utekereza. Menya aricyo cyatumye Liliane akatira. Gusa nongere nkwihanangirize wagasore we ingirwandirimbo 3 wirebera unereka amaniga yawe ghetto nizo wumva ukumva wabaye igitangaza sh kado shyira umupira hasi nizibika zaramagi sh
-
Akogahanzi gakwiye imihini kabisa urumva ngo karagira ijambo kuba miss bacu uwarigahaye nawe ntahobataniye pe !!! Umva musore ureba kwisura ubwiza sikumaso yisize mukorogo ahubwo nikumutima birangaje imbere n’umuco gusa usebeje igihugu cawe nabamyampinga banyu bubworozi bwigurube gusa
-
Ntawashigikira umwibone nk’uyu. Mu byavuzwe byose ubuhinzi n’ubworozi ushaka ko yabonamo ikamba wumvise Josiane abukora ? kuki uninjurana uri ku rwego rwo hasi cyane kurusha uwo ubigirira. Sinitaye ku buhanzi ukora ariko niba unahangira abarimo Abanyarwanda ukazazanamo gushyira abantu mu byiciro ushingiye kuko ubureba gusa ntawakumva ibihangano byawe. Uwareba uburyo ubabajwe n’uwo wakundaniye nawe kuri social media yanagusomamo byinshi byatuma ugomba kwiga bihagije ukamenya Umuco Nyarwanda. uyu mwana w’umukobwa unenga yakwigisha ukava mu buyobe urimo. Sinzi ururimi wumva neza ariko menye ko utumva Ikinyarwanda, nakwandikira murwo wumva nkagufasha kumenya icyo twe Abanyarwanda dushaka utishyuye.Ariko messages nk’izi zakanakwigishije uwo ukwiye kuba we. Imana igukize ubwo uburwayi ufite butuma utabona kandi ureba.
Tanga igitekerezo