Muco David [Davico] na Ntunzwenimana Gilbert [Gilben] n’amazina mashya muri muzika Nyarwanda yifuza kwigaragariza abakunzi ba muzika ko bashoboye maze izina ryabo rikazamuka.

Davido na Gilben ubusanzwe n’Abanyarwanda ariko batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Texas ari naho bakorera umuzika.

Nubwo ari amazina mashya muri muzika ariko batangiye gukorana nk’itsinda kuva mu 2017, nyuma yuko bose bahuriye muri Amerika, buri wese yari asanzwe akora muzika ku giti cye ariko basanga bahuje intego maze biyemeza guhuza imbaraga.

Kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo 4 z’amajwi harimo n’imwe ifite amashusho, bavuga ko iki aricyo gihe ngo bigaragarize Abanyarwanda ko nabo bashoboye muri muzika.

Aba basore bemeza ko umuziki Nyarwanda uri gutera imbere uko bwije nuko bucyeye, ngo nubwo batahaba ariko barawukurikirana buri munsi.

Mu mishinga bafite imbere harimo kurushaho gukora cyane bashyira hanze indirimbo nshya zifite n’amashusho, barateganya kandi kugaruka i Kigali mu minsi iri mbere bagakorana na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO Y’ABA BAHANZI :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)