Daymakers n’itsinda ry’abanyarwenya rimaze kwigarurira imitima ya benshi, kuri ubu bateguye igitaramo cyabo cya mbere cyihariye kizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Iritsinda rigizwe n’abasore babiri aribo 5K Etienne na Japhet bamenyekanye cyane binyuze ku mashusho asekeje banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram, bakatwita ‘Bigomba Guhinduka’.

Mu kiganiro bagiranye na Ibyamamare.com aba basore bavuga ko bahisemo gutegura iki gitaramo nyuma yo kubona uburyo bishimirwa na benshi mu bitaramo bitandukanye bagiye batumirwamo.

Bati “Tuzabaterera inzenya zisanzwe, hanyuma tubahe no kuri Bigomba Guhinduka yuzuye. Tuzaba twicaye imbere yanyu, ushaka avuge ati ndatashye dore imbavu zirandiye…”

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) kuwa Gatandatu guhera saa kumi n’imwe (17h00). Kizaba kiyobowe n’umunyarwenya Kibonke Clapton kizanitabirwa n’abandi banyarwenya batandukanye nka Babou ubarizwa mu itsinda rya Comedy Knight, Joshua, Milly Comedian, Toussaint, Spencer, itorero Inkindi itatse na Intwari Troup.

Kwinjira n’ukwishyura 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro ukanahabwa icyo kunywa, 5000 frw mu myanya y’icyubahiro iciriritse na 2000 frw ahasigaye hose.


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)