Izina Deep One Rec ni izina ritaramenyekana cyane mu banyarwanda ariko riremeye cyane mu bikorwa kurusha n’izindi nzu zitunganya umuziki hano mu Rwanda.

Iyi nzu itunganya umuzikiStudioyatangiye gukora mu mwaka wa 2017 itangira ikorera i masaka aho yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse ikaza kuhava yerekeza Kicukiro Centre ahazwi nko mu gatenga.

Deep One Rec imaze gukorera no kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka benshi barimo uwitwa "Bronze,Mc Gasana ukoresha izina ry’ubuhanzi rya G.Emmerson akaba asanzwe ari n’umunyamakuru kuri Radio Flash FM,"Eskipado,Donado ndetse n’abandi benshi,gusa si abakizamuka gusa kuko hanakorera abahanzi bakomeye bafite amazina aremereye barimo "Green.P,Pacson,Fireman ubu uri gereza,Manzi,Ally.G n’abandi benshi.


Nyuma yuko agize igitekerezo cyo kuyihindura ihuriro ry’AbahanziLEBELndetse ikaba yahita yitwa "DEEP ONE EMPIRE"Habimana Dan umuyobozi wa Deep One Rec yabwiye ibyamamare .com ko bafite gahunda yo kugaragaza akazi katari amagambo kuko ari intego yabo mu mwaka mushya wa 2019,

Dan usanzwe ari na Producer muri iyi Studio yanakomoje ku mpamvu abona yatumye banyarwanda batabamenya cyane aho yemeje ko babaye abanyantege nke mu kwamamaza ibikorwa byabo cyane cyane ku mbugankoranyambaga aho yanijeje abakunzi babo ko bagiye kujya babona ibikorwa biva muri Deep One byose uko byakabaye,ndetse ubu ukeneye ibihangano byakorewe muri Deep One akaba azajya abibona kuri Channel yabo kuri youtube ni Deep One Rec ndetse no kuri page yabo Kuri Facebook nayo yitwa Deep One Records.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)