Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe 2019 nibwo Dj Marnaud uri mu bagezweho i Kigali mu kuvanga imiziki, yafashe rutema ikirere yerekeza mu Bubiligi aho yatumiwe mu bitaramo bisanzwe bitegurwa n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo basanzwe batuye muri iki gihugu. Umuhanzi Bruce Melody bagomba kuzahurira muri iki gitaramo we aracyari i Kigali.

Iki gitaramo Dj Marnaud azacurangamo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019, ahitwa Birmingham Palace i Bruxelles, kikazaba kiyobowe na DJ Princess Flor umunyarwandakazi uri mu bakomeye mu kuvanga umuziki muri iki gihugu.

Dj Marnaud yagombaga guhagurukana na Bruce Melody nawe ugomba kuzaririmba muri iki gitaramo ariko ntibyakunze kuko uyu muhanzi yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya i Burayi.

Kugeza ubu amakuru ahari aremeza ko Bruce Melody n’umujyanama we bamaze kubona ibisabwa byose ndetse ngo biteguye guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu, nubwo umujyanama w’uyu muhanzi yabwiye kimwe mu bitangazamakuru ko bagifite ikibazo cyo kubona indege bitewe nuko bakererewe kubona ibyangombwa.

Biteganyijwe ko Bruce Melody nava mu Bubiligi azahita akomereza i Paris mu Bufaransa aho naho yatumiwe mu gitaramo azahuriramo na Makanyaga Abdul, Kizaba kuwa 16 Werurwe 2019.


Ni ku nshuro ya mbere Dj Marnaud agiye gucurangira i Burayi.


Bruce Melody we ngo arahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Urupapuro rwamamaza igitaramo aba bombi bazahuriramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)