Producer Circuit ni umwe mu basore b’abahanga bari kwigaragaza mugutunganya umuziki, uyu musore ahamyako yakuze yiyumvamo kuzatunganya imiziki y’abahanzi ndetse ubu ahamyako inzozi ze ari kugenda azikabya.

Mukiganiro twagiranye na Circuit yatubwiye ko amaze kugera kuntera ishimishije mubyo gutunganya umuziki ndetse akaba yiteguye gufasha abahanzi bakizamuka bifitemo impano yo kuririmba.

Circuit wize ibijyanye no gukora imiziki ndetse no kuvangavanga imiziki ibi bakunze kwita ubudije anenga cyane bamwe mubiyita abadije avugako ntabunyamwuga bifitemo akurikije igisobanuro cya "dj"

Yaduhaye urugero kuri Dj Marnaurd na Dj Miller avugako atumva impamvu biyita aba dj batazi no gukora indirimbo.

Ati "Kuba Dj bisaba kuba uzi no gutunganya indirimbo, ntakuntu wakwiyita Dj Marnaurd cg Dj Miller, ugahuriza hamwe abahanzi, mugakorana indirimbo wajya kumva ukumva ya ndirimbo yakozwe n’undi mu Producer, icyo gihe njye mpita mbonako utadi Dj."

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)