Dj Miller uri mu bagezweho cyane mu mwuga wo kuvanga imiziki mu birori bitandukanye n’utubyiniro tugezweho i Kigali, yasezeranye imbere y’amategeko na Hope bamaranye imyaka itatu mu rukundo.

Dj Miller ubusanzwe witwa Karuranga Virgile n’umukunzi we Nigihozo Hope basezeranye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, mu muhango wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko mu masaha y’igicamunsi aribwo aba bombi bahana isezerano imbere y’Imana mu busitani bwahitwa Ineza Garden i Kinyinya. Muri ubu busitani kandi niho aba bombi baza kwakirira imiryango, inshuti n’abavandimwe batumiye.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yateye ivi yambika Hope impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Ubusanzwe DJ Miller akuriye itsinda Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Marnaud bose bagezweho mu bitaramo bikomeye n’utubari dushyushye i Kigali.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)