Dj Miller uri mu bagezweho cyane mu mwuga wo kuvanga imiziki mu birori bitandukanye n’utubyiniro mu mujyi wa Kigali, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko ateye ivi agasaba umukunzi we Nigihozo Hope ko yamubera umugore maze nawe abyemera ntakuzuyaza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019 nibwo Dj Miller yatunguye Nigihozo Hope bamaranye imyaka itanu mu rukundo, amusaba ko barushinga.

Mu butumwa uyu mu Dj yanyujije kuri Instagram yagaragaje ibyishimo yatewe nuko umukunzi we yamusezeranyije ko bazabana ubuzima bwabo bwose basigaje. Yanditse ati “Inshuti yanjye magara imbwiye ‘Yego’” abiherekeresha amafoto abiri y’uyu mukunzi we.

Nubwo urukundo rw’aba bombi rutakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, Dj Miller yari aherutse gushyira hnaze ifoto bari kumwe bigaragara ko yari mu kazi maze avuga ko urukundo rugururmana.

Dj Miller na Nigihozo Hope ngo bamenyanye kuva muri 2013 ubwo uyu musore yari acyinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki.

Ubusanzwe DJ Miller akuriye itsinda Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Marnaud bose bagezweho mu bitaramo bikomeye n’utubari dushyushye i Kigali.


Dj Miller yateye ivi saba Hope ko yamubera umugore.


Ifoto Dj Miller yari aherutse gushyira hanze ari kumwe n’umukunzi we.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)