Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel yarushinze n’umukunzi we Niyitunganye Kawthar umukobwa w’umunyemari Haji uri mu bacuruzi bakomeye i Nyanza.

Muri iki gihe biragoye kwumva umusore wafashe icyemezo cyo kurushinga ku myaka 21 y’amavuko ariko nanone ntibifatwa nk’igitangaza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 nibwo Manishimwe Djabel aherekejwe n’inshuti n’umuryango bagiye kumusabira no gukwa umukobwa yihebeye Kawthar bari bamaranye imyaka ibiri mu rukundo. Ibi birori byabereye i Rebero mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusaba no gukwa Djabel na Kawthar basezeranye imbere y’Imana mu musigi wa Remera maze abatumiwe barakirirwa i Gikondo kuri Pegas Rebero.

Mbere yaho ku munsi wo kuwa Gatanu tariki ya 25 Mutarama bombi bari babanje
gusezera imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Remera.

Mu bakinnyi ba Rayon Sports batatu gusa nibo bashoboye gutaha ubu bukwe bwa mugenzi wabo abo akaba ari Tumushime Ally Tidjan uyu akaba ari na murumuna wa Djabel, Kassim Ndayisenga na Bashunga Abouba baherekejwe na Mutsinzi Ange Jimmy bahoze bakinana.

Abandi bari bagiye gukina umukino w’igikombe cy’Intwari ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC y’i Rubavu 2-0.

Manishimwe Djabel wavutse ku itariki ya 10 Gicurasi 1988, yatangiye kumenyakana cyane mu mupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’Isonga FC, ahava ajya muri Rayon Sports amazemo imyaka isaga ine.


Manishimwe Djabel n’umukunzi we Niyitunganye Kawthar mu birori by’umunsi wabo.

Djabel yashimiye umuryango wamuhaye umugeni abizeza kuzamufata neza.


Haji umucuruzi ukomeye i Nyanza yemereye Djabel kumuha umukobwa we.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)