Umuhanzi w’icyamamare ku Is Don Moen wari utegerejwe na benshi i Kigali, yahakoreye igitaramo cy’amateka yasabiyemo u Rwanda umugisha ndetse anizeza ko azagaruka kuhataramira.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’amateka cyaririmbyemo umuramyi rurangiranwa ku Isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Moen.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kigali Praise Fest season I’ cyabereye ahitwa Camp Kigali cyitabirwa n’ibihumbi by’abantu.

Don Moen akigera ku ruhimbi yabanje gushima Imana yamurinze mu rugendo rwe kugera ageze i Kigali, anashima ku bw’iryojoro ryo kuramya no guhimbaza.

Yakomeje avuga ko atari ubwa nyuma aje i Kigali ndetse yizeza abanyarwanda ko azagaruka kubataramira. Yafashe umwanya asabira umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda avuga ko asanzwe afite inshuti nyinshi ituruka mu Rwanda.

Ati “Mwakoze kubana nanjye iri joro, ubutaha nzaza ndi kumwe na ’band’ yanjye.
Ntabwo ari inshuro ya nyuma nje mu Rwanda, nzagaruka. Mana ca inzira kuri aba bantu, ca inzira kuri iki gihugu, ca inzira ku banyarwanda bose ubuzuzumo ubwenge n’ishimwe kuri wowe. Bereke inzira Dawe, ha umugisha iki gihugu mu izina ryawe ryera Data. Imana ni nziza ibihe byose ; ibihe byose Imana ni nziza”.

Yaririmbye igihe kingana n’isaha n’igice afatanya n’abitabiriye iki gitaramo kuramya no guhimbaza Imana, kuburyo wabonaga benshi basa n’abakoranye imyitozo nawe.

Don Moen yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ahereye kuyo yise ‘Our Father’ asoreza kuyitwa ‘Sing For Joy’ na ‘God is good’.

Muri iki gitaramo Don Moen yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi ba hano mu Rwanda barimo Israel Mbonyi nawe wakiriwe neza n’abari bitabiriye, Colombus, Dinah Uwera n’itsinda rya Aflewo Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)