Umuzamu wa Rayon Sport Bashunga Abuba ntiyakwemerera kuva mu Rwanda niyo waba wamuguze akayabo , mu gihe waba utabashije kumujyanana nikintu kimwe cy’agaciro arutisha ibindi mu buzima bwe. Dore inzira y’urukundo rwa Bashunga Abuba n’umufasha we Cyuzuzo Djamila.

Bashunga Abuba ,umunyezamu wahoze akinira Rayon Sport aza kugurwa na Bandari yo muri Kenya , maze aza kugaruka muri Rayon Sport nanone aguzwe akayabo ka miliyoni eshanu (5.000.000Rwf) mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, byanatumwe aba umwe mu bakinnyi baba baratanzweho akayabo kurusha abandi hano mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Uyu myugariro wa Rayon kuri ubu , yakunze kumvikana mu itangazamakuru nko kuba yaraguzwe akayabo, guterwa n’abafana iwe murugo bakahatera amabuye nyuma yo gutsindwa kwa Rayon Sport bakabimushyiraho, Umugore wamushinjije umwana aka mwihakana , ndetse n’urukundo rwe na Cyuzuzo Djamila tugiye kugarukaho uyu munsi nanone.

Bashunga Abuba, tariki 22 ukuboza 1995 nibwo yavutse, tariki 09 ukuboza 2017 nibwo yasezeranye byemewe n’amategeko na Cyuzuzo Djamila yahebeye umutima we wose no kubana akaramata.

Aba bombi babanye bahuye bate , babanye bate mu rugo ?

Mu ntangiriro za 2013 nibwo Bashunga Abuba yacanye iryera na Cyuzuzo Djamila, aha bakaba bari bahuriye mu bukwe bw’abandi bantu bamenyanira aho.
Bagiye bamenyana byeruye nyuma baza kwisanga bari murukundo , bamaranye igihe Djamila atazi ko akundana n’umuntu w’icyamamare ukinira ikipe ikomeye nka Rayon sport.

Mu buzima bwe Cyuzuzo Djamila ntiyakundaga ibintu by’aba star cyangwa se kuba yabashamadukira, mu kiganiro yagiranye n’ibyamamare.com yavuze nta mukinnyi n’umwe yari azi mubuzima bwe.

Yaratunguwe cyane ubwo Bashunga yamweruriraga akamubwira ko ari umukinnyi ndetse ntibyanamushimisha ashingiye ko yakundaga guhora yumva abantu b’ibyamamare muri rusange ko batajya bubaka ngo rukomere nk’uko we yifuza kubaho.

Ntiyari kubona uko ahakanira uyu mugabo kuko urukundo rwarimo rwaka umuriro.
Yahise asaba Bashunga kumusezeranya niba atazamubera nk’abandi n’ubwo nawe yari yaramaze kubona ko uyu mugabo atuje muriwe kandi yanarushinga rugakomera.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 mu Kuboza tariki 09 nibwo bashakanye byemewe n’amategeko . Ubu bafitanye umwana w’imfura witwa Bashunga Umwari Ghania, wavutse tariki 20 Mata 2018.

Bashunga Abuba aganira n’ibyamamare.com yagize ati :” Niyo wambwira ko uzampenga ayikirenga ariko ntunyemerere ko njyana n’umuryango wanjye nakureka ukayijyanira, ikintu nkunda cyambere n’umuryango wanjye. ntacyadutanya”.

Madamu we nawe avugako Abuba akunda umuryango we cyane kuko ngo n’ubusanzwe atuje ,ariko iyo ageze murugo ibyisimo aba ari byose kuko agira udukino twinshi aba abakinisha ariwe ari n’umwana wabo.

Yakomeje kandi agira ati : “Buriya Abuba atandukanye n’abandi bakinnyi. Ntiyiyambika nkabo , ntiyiyogoshesha za nyogosho za gi star, ntajya mutubari cyangwa ngo ashamadukire ibirori , we icyo yitaho n’umuryango kuko nyuma y’ibindi bijyanye n’akazi aba yibereye hano murugo” .

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)