Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019 nibwo Dr. Byamungu Livingstone n’abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Uganda, basezeweho mu cyubahiro.

Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr. Byamungu n’abana be bane aribo Ngabo Calvin na Nziza Caleb bari impanga ; Manzi Carl na Uwera Bless Chelsea baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Uganda mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga.

Umuhango wo gusezera kuri Dr. Byamungu n’abana be bane, wahereye mu rugo rwe ruri mu Bibare ku Kimironko ukomereza mu kubasabira byabereye kuri St. Peters Anglican Church mu Giporoso. Barashyingurwa i Rusororo ku mugoroba abe ari naho abamuherekeje bakarabira.

Mu buhamya bwatanzwe mu rusengero, murumuna wa Dr. Byamungu usanzwe uba muri Uganda wanagombaga kubakirayo yagarutse ku buryo uyu mugabo yabayeho, uko yagiraga umutima wo gufasha no kurengera abavandimwe ndetse akaba umuntu wakundaga gusenga cyane.

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda uko yabatabaye mu gicuku cy’iyi mpanuka, akomeza n’umugore wa Dr. Byamungu wabashije kurokoka iyi mpanuka magingo aya akaba ari gutora agatege. Undi warokotse ni umushoferi wari ubatwaye, yabashije kwitabira umuhango wo gusabira uyu muryango nubwo yari afite imbaraga nke n’ibikomere.

Mu bandi batanze ubuhamya ku mibereho yaranze Dr. Byamungu harimo Sebukwe, Se wabo na Rutayisire Antoine wayoboye uyu muhango wo guherekeza inshuti y’itorero ryabo.


Dr Byamungu Livingstone yitabye Imana arikumwe n’abana be bane umugorewe ararokoka.


Busingye Jonhston ari mu baherekeje Dr. Byamungu


Sebukwe wa Dr Byamungu yatanze ubuhamya bw’uburyo yari umukwe mwiza

Pastor Rutayisire Antoine ari mu bayoboye iri sengesho.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)