Dr Scientific na King The Winner ubusanzwe bahuriye mu itsinda ‘The Legends’ bagarutse ku buryohe bwo kugira uwo ukunda kandi wizera ukamuharira umutima wawe wose. Ni mu ndirimbo bise ‘The winner of Love’.

Iri tsinda rimaze gukora indirimbo zitandukanye harimo nka ‘Save my Life’ bafatanyije na Jay Polly, iyitwa ‘Isi’ bafatanyije na Ama G the Black, ‘Humura’ ‘Africa’ n’izindi nyinshi, bakoze mu nganzo maze bagaruka no ku buryohe bw’urukundo.

Iyi ndirimbo bise ‘The Winner of Love’ iri mu buryo bw’amajwi (audio) ngo baranateganya kuyikorera amashusho mu minsi mike iri imbere. Igaruka ku byishimo umuntu agira iyo afite uwo akunda agereranya nk’umuti kuri we.

Dr Scientific usanzwe ari n’umuganga, yabwiye Ibyamamare.com ko ubusanzwe muri muzika bibanda ku butumwa buganisha ku mibereho ya sosiyete nko kurwanya ibiyobyabwenge, imibanire myiza, gushishikariza abantu gukora n’ibindi. Ariko ngo ntibikuraho ko baririmba no ku rukundo kuko ariryo zingiro rya byose ndetse ngo basanzwe banatumirwa mu birori by’amakwe.

Uretse kuba aririmba Dr Scientific afite n’imishinga itandukanye yo gufasha abana bafite impano zitandukanye abinyujije muri kompanyi ye yitwa ‘Economy for African Talent’.

Guhera mu kwezi gutaha baritegura kuzagaragara mu bitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi ba muzika yabo.


Dr Scientific wo muri The Legends.

King The Winner uririmbana na Dr Scientific.
UMVA IYI NDIRIMBO HANO HASI :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)