Kuri uyu wa Gatatu nibwo i Kigali habereye ibiganiro byiswe Chamberthon byateguwe na Dubai Chamber of Commerce and Industry hagamijwe kwungurana ibitekerezo ku bashoramari 20 bakiri bato baturuka mu bihugu bitandukanye bya Africa n’abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), kugirango bazatoranywemo abafite imishinga ihiga iyindi izahabwa inkunga zitandukanye.

Aba bashoramari bakiri bato 20 barimo 10 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Africa n’abandi 10 bo muri UAE, bahurijwe hamwe maze bungurana ibitekerezo mu matsinda nyuma bakazatoranywamo abafite imishinga 10 yahize iyindi (itanu kuri buri ruhande) ikaba ari nayo izafashwa na Dubai Chamber.

Aya matsinda akaba yaragiye yegeranya ibitekerezo byiganjemo guhanga udushya n’ibindi ari nabyo bizifashishwa na Dubai Chamber mu gukora gahunda y’amahugurwa ku bucuruzi mu rwego rw’Isi. Aya mahugurwa amara amezi atatu aba agamije kuzamura umubano hagati y’abashoramari bato bazwi nka ‘Startups’ hamwe n’abahanga bafite ubushobozi bwo kubasangiza ubunararibonye, kubatera inkunga ndetse no kubagira inama.

Mu byo imishinga 10 izahiga indi izafashwa harimo nko kwemererwa gukorera mu mujyi wa Dubai kubaturuka muri Africa naho abo muri UAE nabo bakazemererwa gukorera muri Africa ndetse bakazahabwa amahirwe yo kwitabira inama ya Global Business Forum izaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Natalia Sycheva ushinzwe ishoramari muri Dubai Chamber aganira n’abanyamakuru yagize ati “Uyu munsi abashoramari bato n’abanini nibo bayoboye mu guhanga udushya, hamwe n’iyi mitekerereze Dubi Chamber izakomeza idashidikanya gufasha abashoramari bato binyuze muri gahunda zitanduknaye yihaye zirimo ‘Chamberthon’ na gahunda y’amahugua kuri Global Business Forum. Bituma abashoramari bafata imyanzuro yo gushora imari no kubaha ubumenyi n’ibyo bakeneye ngo babe abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.”

Dubai Chamber of Commerce and Industry yashinzwe mu mwaka wa 1965, ikaba ari ikigo kidaharanira inyung gifite intego yo guhagararira, gufasha no kubungabunga inyungu z’umuryango w’ishoramari i Duabai harebwa uburyo ubucuruzi bwagenda neza, iterambere ryabwo ndetse no guteza imbere umujyi wa Duabai nk’umujyi w’ubucuruzi mpuzamahanga.


Bunguranye ibitekerezo mu matsinda.

Nyuma ya kwungurana ibitekerezo buri tsinda ryamuritse ibyo ryungutse.

Natalia Sycheva ushinzwe ishoramari muri Dubai Chamber of Commerce and Industry.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)