“East Africa’s Got Talent” ni irushanwa ryo gushakisha impano hirya hino ku isi, rimaze gukiza abatari bake ndetse abenshi byabahaye amahirwe yo kuba ibyamamare ku isi babikesheje impano zabo.

Kuri Uyu wa Kane taliki ya 18 Mata 2019 nibwo iri rushanwa ryamuritse ku mugaragaro mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel, aho abanyamakuru basobanuriwe ibizagenderwaho ku munyarwanda ufite impano akaba ashaka kwitabira iri rushanwa.

East Africa’s Got Talent nikimwe na America’s Got Talent , South Africa Got Talent cyangwa Britain’s Got Talent, aya marushanwa yitabirwa n’abanyempano batandukanye harimo ababyina, abaririmba, abakora ubufindo butandukanye n’ibindi byinshi ushobora gukorera imbere y’abantu bagatangara.

East Africa’s Got Talent izahurizahamwe ibihugu bine byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo ; Uganda, Rwanda, Kenya na Tanzania, uzaba uwambere azegukana akayabo ka millioni 45frw.

Mu Rwanda abafite impano bazatoranywa tariki 25 Gicurasi 2019 mu Intare Conference Arena ndetse hari n’uburyo bwashyizeho aho umuntu ashobora kwifata amashusho agaragaza impano ye, akayaoherereza abategura aya marushanwa nawe agashyirwa mubahiganwa.

Abazatoranywa guhagararira u Rwanda bazajya muri Kenya ahazabera ijonjora rizatoranyamo abazahagararira ibihugu byose biri mu bihatana.

Abatoranyijwe muri buri gihugu bazatoranywamo abahiga abandi aribo bazahatana bwa nyuma. Irushanwa rikazakorwa inshuro icumi mbere y’uko uwegukanye igihembo azaba amenyekana tariki 6 Ukwakira 2019.

Rapid Blue izobereye gutegura amarushanwa ya Got Talent muri Afurika y’epfo niyo yateguye aya marushanwa bakaba bari gufatanya n’ikigo gisakaza amashusho cya Clouds Media Group

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)