Umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda yashize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Ejo” yakorewe numwe mu batunganya muzika uzwiho kuba ari mu bayoboye bakora injyana ya Hip Hop.

Adolo ati Ejo ni heza.

Muhire Adonis , a.k.a Adolo Mompala, umuhanzi mushya uzanye impinduka ku mashusho muri Video nyarwanda. Uyu musore ukiri mushya muruhando rwa muzika nyarwanda yabashije gushyira indirimbo ye ya mbere hanze iri kumwe n’amashusho yayo ari kurwego rwo hejuru.

REABA VIDEO Y’INDIRIMBO "Ejo By Adolo"

Indirimbo yiswe “Ejo” , n’indirimbo yereka abantu uko bagomba gukora , urubyiruko uko rugomba kwitwara ejo hazaza n’ubundi butumwa butandukanye.

Uyu muhanzi akorera muzika ye muri studio izwi kw’izina rya “The Beam Beats” ikoreramo Lazer Beat wahoze muri Umoja Records , ihagarariwe na United Street Promoters.

Uyu muhanzi uririmba injyana ya Hip Hop “Adolo “ amaze igihe kigera ku mezi atandatu akorera muzika ye muri The Beam Beats yanatangiranye nayo.

Aha muri iyi Studio amaze kuhakorera indirimbo zirimo iyitwa “Ukuri” ,”Urugwiro” nayo iri gututunganyirizwa amashusho yayo ngo nayo ajye ahagaragara nyuma y’iyi, yitwa “Ejo”.

Iyi ndirimbo “Urugwiro” irasokoka mu bihe bishyushye , igihe kibamo imyidagaduro myinshi mu Rwanda , doreko ari indirimbo nayo ngo ibyinitse izafasha abantu kwishima muri “Summer” (icyi).

“Ejo.” Amashusho y’iyi ndirimbo , agaragaza inyigisho z’iterambere binyuze mu mwimerere w’inyana ya Hip Hop.

Adolo umuhanzi mushya uzanye imbaraga , ubushake , n’ubushobozi ati : “Ubu kuko ndi umuhanzi ukizamuka ndacyakora indirimbo ngo zibe nyinshi mbashe no kubona uburyo zikundwamo nkuko mbyizeye.”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)