Umusore w’umunyarwanda, Eric Semuhungu usanzwe abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu ari mu ndege yerekeza mu mujyi wa Kigali aho aje kwitabira ibirori yateguriwe n’ababkunzi be.

Semuhungu yateguriwe ibirori byiswe Meet and Greet with his fans aho bazahura bakaganira ndetse bagasangira.


Urupapuro rwamamaza ibirori Semuhungu yateguriwe

Mukiganiro Eric yahaye Ibyamamare.com, yavuzeko yahagurutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Ukuboza 2018, biteganyijweko aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Ukuboza 2018.

Ibirori bizaba taliki 21 Ukuboza 2018, bizabera ahitwa Cocobean Bar and Restaurant mu mujyi wa Kigali

Uyu musore yavuze ko yishimiye cyane kuza guhura n’isnuti ze, ubusanzwe bakunze guhurira kumbuga nkoranyambaga, uretse guhura n’inshuti ze bagasangira, Eric yavuzeko bafite n’ikorwa cy’ubugiraneza aho bazafasha abatishoboye batuye mu bice bya Kimisagara na Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bakabagenera ibyo kurya, kwambara kugirango nabo basangire kuri uyu munezero.

Eric yaherukaga mu Rwanda mu mwaka 2016, yakuriye mu mujyi wa Kigali, yahavuye ajya kuba muri Afurika y’epfo, yaje kuhava yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.


Eric Semuhungu ni umusore ukunda gusabana cyane kumbugankoranyambaga

Semuhungu azwi cyane kumbuga nkoranyambaga, azwi ku muntu uzi gusetsa abamukurikirana, akunze kugaragara mu tu video ari kubyina ndetse aganiriza n’inshuti ze, abantu benshi bamukundira uburyo agira urugwiro. akaba ari nabyo byatumye hashingwa itsinda ry’abakunzi be harimo ababa mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Uretse ibi birori Eric yateguriwe hari nibindi birori bitandukanye azagaragaramo harimo nk’icyitwa Celebrities Xmas Parts nibindi.


Ni iborori bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri


Eric ari mubyamamare bizitabira ikirori cyise Celebrities Xmas Party kizaba kuri Noheri

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)