Semuhungu Eric, umusore w’umunyarwanda uzwi cyane kumbugankoranyambaga, usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika afatanyije n’umuryango washinzwe n’inshuti ze, batanze ubufasha ku miryango itishoboye.

Abagize itsinda ryiswe "Best Family Forever" rikuriwe na Semuhungu Eric, batanze ubufasha ku miryango 32 itishoboye ituye mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara, akarere ka Nyarugenge.

Iyi miryango 32 yose yishyuriwe ubwisungane mukwifuza(Mituel de sante) ndetse abababaye cyane muri bo bahabwa ibyo kurya bishobora kubatunga mugihe cy’ukwezi.


Imiryango igera kuri 32 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri iyi miryango kuko abenshi batagiraga ubwisungane mukwivuza bwabafasha igihe barwaye.

Umwe mubabyeyi twaganiriye nawe uri mubafashijwe kubona mituel de sante, yagaragaje ko yishimye cyane kuko yari afite umugabo urwaye arembye cyane, yari amaze amezi agera kuri 6 arwaye umugongo atabasha kwicara no guhagarara kandi uyu muryango ntabwisungane mukwivuza wagiraga.

Mukeshimana Leitia yagize ati "Ndishimye cyane nari maze amezi agera kuri 6 ndwaje umugabo, ntabasha kwicara ntahagarara, amafranga yanshizeho, ubusanzwe turi abakene nta mituel twagiraga, ndashimira cyane Semuhungu, wagize umutima utabara Imana ikaba imukoreyemo akatugoboka."


Twahirwa Furaha wambaye ikote ririmo umutuku ni umugabo urwaye yarembeye murugo abura uko yivuza kuko nta mituel yagiraga ariko ubu yahawe ubufasha n’abagize best family

Uyu muryango w’umugabo witwa Twahirwa Furaha wahise uhabwa ubwisungane mukwivuza ndetse bahabwa nibyo kurya bishobora kubafasha mugihe cy’ukwezi kose ndetse abagize itsinda Best Family Forever biyemeza gukomeza kubaba hafi.

Mukamusoni Catheline w’imyaka 60, akaba umujyana w’ubuzima mu kagali ka Kimisagara nawe yishimiye ubufasha aba baturage bahawe kubwe yavuzeko byamurenze kubona urubyiruko ruhiga umuhigo rukawuhigura.

Yagize ati "Byadushimishije cyane ntabwo twajyaga tubona umuntu uvuga ikintu ngo ahite agikora ako kanya, ndashimira cyane uru rubyiruko ruyobowe n’uyu musore Semuhungu, iki gikorwa bakoze n’igikorwa cyiza cyane, murabibona namwe muri aba bahawe mituel hari abari barwaye barabuze nuko bivuza ariko ubu babonye uko bajya kwamuganga bivuze ntakibazo."

Eric Semuhungu, nawe yatangajeko anezerewe cyane kuba ahiguye umuhigo ukomeye cyane uri mubyamuzanye mu Rwanda, yavuzeko iki gikorwa cyo gufasha ari igikorwa gikomba kuba buri mwaka yaba ahari cyangwa adahari abagize uyu muryango Best familly bazajya baterana bahamubere. Yagize ati "Njye byandenze cyane, ibyo twateguye bigenze neza, abahawe ubufasha wabonaga babukeneye kandi nabo bishimye, ibi ni ibikorwa bizahoraho tuzajya tubikora buri mwaka nka Best familly."


Eric Semuhungu n’umuraperikazi Fearless

Semuhungu yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 20 Ukuboza 2018, yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze bari bitwaje indabo, ibyapa n’imyambaro iriho amafoto ye, wabonaga ari ibyishimo bidasanzwe.

Best Family Forever ni umuryango washinzwe n’abakunzi ba Semuhungu, aho bari basanzwe bahurira kumbugankoranymbaga biyemeje kwihuza kuva muri 2016, mubikorwa bakora harimo gufashanya ubwabo, gusura abababaye no gutanga ubufasha kubatishoboye.


Djihad niwe muhuzabikorwa w’uyu muryango mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)