Eric Semuhungu umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yageze mu mujyi wa Kigali yakirwa muburyo budasanzwe.

Semuhungu aje kwitabira igitaramo yateguriwe n’abakunzi be, basanzwe bahurira kumbuga nkoranyambaga.


Semuhungu akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe

Yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa cyenda na 45 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Ukuboza 2018, yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze bari bitwaje indabo, ibyapa n’imyambaro iriho amafoto ye, wabonaga ari ibyishimo bidasanzwe.

Erice Semuhungu waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016, yavuzeko ikimuzanye ari ukwitabira ikirori yateguriwe n’abakunzi be ndetse bakaba bafite nagahunda yo gufasha abatishoboye batuye mubice bya Kimisagara na Nyamirambo.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Ibyamamare.com yagize ati "Mubyanzanye harimo gusura umurayngo wanjye, kwitabira igitaramo nateguriwe n’abakunzi banjye ndetse hari ni igikorwa dufite cyo gufasha abatishoboye."

Uyu musore ubusanzwe azwi cyane kumbugankoranyambaga akunze kugaragara cyane, abyina aganira n’abamukurikira ari naho havuye itsinda ry’abakunzi be biyise "Best Family Forever"

Eric azitabira igitaramo yateguriwe kizabera Coco Bean Bar & Restaurant ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018, iki gitaramo kizasusurutswa n’aba dj bakomeye barimo DJ Toxxyk na DJ Infinity


Umuhanzikazi munjyana ya Hip Hop Fearless niwe wari ufite ururabo rwagombaga kwakirizwa Eric Semuhungu

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)