Fan G Maick n’umuhanzi Nyarwanda utuye mu karere ka Rubavu yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013 kur’ubu n’umwe mubahanzi bari gutanga icyizere kw’iterambere ry’abahanzi batuye hanze ya Kigali.

Fan G Maick umugabo w’ibigango ugaragaza ko yihaye arubatse afite umugore n’umwana umwe mu muziki we yibanda ku njyana ya Afro beat kuko ngo ariyo yiyumvamo kurusha izindi zose ikaba ariyo imworohera cyane.


Injyana ya Afrobeat imuri mu maraso

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye bya muzika Fan G yahisemo kujya akorana naba Producers batandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo by’umwihariko akorana na Touch Record aho Producer Evydecks ariwe umutunganyiriza indirimbo harimo iyitwa Manyinya n’izindi.

Mu kiganiro na Ibyamamare.com Fan G yagarutse ku kamaro umuziki umufitiye

"Urabona sindi mushya mu muziki, urumva rero muzika iramfasha cyane mu buzima busanzwe kuko ntumirwa mu bitaramo binyishyura bikamfasha gutunga umuryango no gusa neza" Fan G

Uretse gukorana nabatunganya muzika Nyarwanda gusa Fan G aherutse muri Kenya aho yakoreye indirimbo yitwa "Weekend" ikorwa na Producer John P amashusho yayo akaba ari gukorerwa i Gisenyi na Director Ganza bakunda gukorana mu bijyanye n’amashusho y’indirimbo ze.

Kujya gukorera indirimbo muri Kenya ngo har’icyo byamwunguye.

"Urabona biba bisaba no gutembera ukareba uko n’abandi bakora urumva nize ibintu byinshi harimo uko umuntu yakora indirimbo akayigeza ku rwego rwisumbuye ikindi nanahakuye n’inshuti" Fan G


Fan G ntaterwa ubwoba no gushora mu muziki

Uyu mugabo udatinya gushora mu muziki avuga ko ariyo suka ye ko adaterwa ubwoba n’amafaranga awushoramo.

"Sinterwa ubwoba no gushora mu muziki, nge ndakora kandi nzagaruza ayo natanze yose muri macye umuziki niyo suka yange"

Fan G avuga ko nyuma yo kumurika amashusho y’indirimbo "Isi ntisakaye" azakurikizaho "Weekend" yamaze gufatirwa amashusho ibintu bizarushaho kuzamura urwego rwe muri Muzika Nyarwanda.

Ari gukora amashusho y’indirimbo yise Weekend

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)