Fire Sky ni itsinda rikiri rishya mu muziki nyarwanda ryatangiye ibikorwa bya Muzika mu mwaka wa 2018 rigizwe n’abasore 2 Wallaby na Main P.

Fire Sky baririmba ku bijyanye no gutanga inyigisho baganisha ku ndirimbo zishobora gufasha rubanda kubana neza, kwihangira imilimo, kubahana no kugira urukundo mu buzima bwa buri munsi babinyujije mu njyana ya Hip Hop ikunzwe n’urubyiruko cyane.

Indirimbo zabo zirimo iyitwa Indashyikirwa, Bibaho na Ndiho yakozwe na Laser Beat bashima uburyo zakiriwe hanze mu bakunzi b’umuziki banahamya ko zabafunguriye ikiraro mu ruhando rw’inzira igana ubwamamare ku buryo mu kwezi kwa Nyakanga bari gutegura gutangira kugaragara mu bitaramo bitandukanye.

Nk’uko bimenyerewe byabaye nk’ishuli ku bahanzi bose bashya Fire Sky nabo batangarije Ibyamamare ko bakigorwa no kumwnhskanisha ibihangano byabo
" imbogamizi zikunze kuboneka ni promotion zi bihangano byacu ntago biba byoroshye gusa tugerageza kubisohokamo aho twifashisha imbuga nkoranyambaga ndetse no kwegera ama Radiyo atandukanye kugira adufashe dutahe imitima ya benshi"

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)