Fireman uri mu baraperi bari bafite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda mu myaka mike ishize, aricuza akanasaba imbabazi umugore we n’umwana we kuba yarabatesheje agaciro akijandika mu biyobyabwenge byaje gutuma ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019 ubwo itsinda ry’abanyamakuru ryaherekezaga umuhanzi Adrien Misigaro na Miss Mutesi Jolly gusura urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa, baboneyeho n’umwanya wo kuganira na Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka ‘Fireman’.

Mu kiganiro cy’uzuye kwicuza no kwigaya, Fireman yabwiye aba banyamakuru ko yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kuburyo yari asigaye yiyumva nk’uwapfuye ariko akanga kuva ku Isi, gusa ubu ngo siko akimeze kuko yahindutse akanigarurira icyizere ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose n’Abanyarwanda bakongera kukimugarurira nk’uko byahoze.

Uyu muraperi yakomoje ku muryango we avuga ko awukumbuye cyane ndetse anasaba imbabazi umugore we n’umwana babyaranye abizeza ko yahindutse.

Ati “Nababwira ko mbakumbuye cyane, narabababaje bihagije ariko icyo navuga ni uko ubu nahindutse, ndi undi muntu. Niteguye kuzabyara umusaruro ukomeye ningaruka.”

Fireman n’umwe mu baraperi babiciye bigacika mu itsinda rya Tuff Gang, nyuma yuko iritsinda risenyutse yakomeje gukora muzika ku giti cye ndetse aza no kujya mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Aha Iwawa yahazanwe muri Nzeri 2018 akaba agomba kuhamara umwaka wose, mu myuga itandukanye bigishirizwa kuri iki kirwa uyu muraperi we yiga kuzaba umuhinzi mworozi ndetse no gukoresha mudasobwa neza.

Usibye Fireman, muri iki kigo ngororamuco harimo abandi bahanzi bari basanzwe bazwi cyane mu njyana ya Rap aribo Young Tone na Neg The General uherutse kuhagezwa mu kwezi gushize.


Neg G, Adrien Misigaro, Fireman na Young Tone

Miss Mutesi Jolly yari yajyanye na Adrien gusura abagororerwa Iwawa.

Adrien yasusurukije uru rubyiruko biratinda.

Neg G ari mu bamaze ukwezi kumwe bageze i Iwawa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)