Nyirasafari Gaudance watangije kompanyi yitwa “Ultimate Films Ltd” aritegura gushyira hanze filime yise ‘Linda’ ahamya ko ifite umwihariko mu mikinire kandi ikoranye ubuhanga, bizashimangira urwego sinema Nyarwanda imaze kugeraho bitandukanye na mbere ubwo bazitaga ikinamico.

Gaudance uzwi cyane nka ‘Gogo’ ubusanzwe n’umukinnyi wa filime akaba yarinjiye no mu bushabitsi bwo kuzishoramo amafaranga (Producer) abinyujije muri kompanyi yashinze twababwiye haruguru.

Mu kiganiro yagiranye na IBYAMAMARE.Com, yadutangarije ko ubu ageze kure imyiteguro yo kumurika filime ye ya mbere yise “Linda” yashoyemo asaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi filime LINDA izajya hanze muri Mutarama 2019, niwe uyigaragaramo nk’umukinnyi w’Imena uba witwa Linda. Avuga ko ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo n’ibigeragezo ndetse no kumenya kwihanga kuko ubuzima buhinduka isaha iyo ariyo yose, ikaba imara amasaha abiri n’igihce (2h30’).

Gaudance ashimangira ko iyi filime hari icyo izagaragaza ku bafataga sinema Nyarwanda nk’ikinamico bitewe n’ubuhanga mu mikinire y’abakinnyi bayigaragaramo ndetse n’uburyo amashusho akoze.

Bamwe mu bakinnyi bamenyerewe muri sinema bazagaragara muri iyi filime harimo uzwi nka Mama Nick muri City Maid, Nkota n’abandi.

Ku kijyanye nuko ariwe uyigaragaramo nk’umukinnyi w’Imena kandi ariwe wayishoyemo amafaranga, Gaudance yavuze ko ubusanzwe yakuze yiyumvamo impano yo gukina filime ariko kubera masomo ntibyamushobokeraga kubibonera umwanya.

Ubwo director yahitagamo abazakina muri ‘Linda’ nawe yariyerekanye nk’abandi bose aba ariwe utsinda. Ati “Nanjye niyerekanye nk’abandi bose ndetse director wari ushinzwe guhitamo abakinnyi ntiyari aziko nanjye ndibuzemo, nyuma atungurwa no kubona mbishoboye, ampa role gutyo !”.

Uyu mukobwa usanzwe anakora ubushabitsi bwo kwambika abantu batandukanye mu buryo bugezweho, avuga ko gushora imari muri sinema ari urugendo yatangiye akunda kandi azakomeza.


Gaudance washinze kompanyi ya Ultimate Films LTD

REBA HANO AGACE GATOYA KAMAMAZA IYI FILIME

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)