Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yazeranye kubana akaramata n’umukunzi we Rhoda Mugiraneza mu birori byari binogeye ijisho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 nibwo Gentil Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, n’izindi yasezeranye imbere y’Imana kuzabana akaramata na Rhoda Mugiraneza.

Gusezerana imbere y’Imana byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu masaha y’igitondo ku i Rebero muri Heaven Garden.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo abageni basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro rwari rwatijwe Restoration Church, bahitabaje kubera ko ari hafi y’ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa, n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.

Mu guhamya isezerano, Gentil Misigaro usanzwe aba muri Canada yabwiye Mugiraneza Rhoda ko mu mahanga yose yagenze, yabonye abakobwa b’inzobe, abazungu, imibiri yombi, abarebare n’abagufi ariko nta n’umwe yigeze abona wamuruta ; wujuje ibyo afite birimo kubaha Imana, kwicisha ubugufi no kumwubaha.

Mugiraneza nawe yabwiye uyu musore ko azamukunda mu bibi no byiza akamugandukira ndetse akamwubaha uko bikwiye nk’umutware w’urugo.

Aba bombi basoje guhamya isezerano bambikana impeta, bahise barambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana bari bahari, babasabira kuzagira urugo ruzira induru n’intugunda ahubwo rukaba nyabagendwa kandi rusendereye ituze.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)