Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019 nibwo umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali. Yatunguye abari bitabiriye abereka umukobwa bagiye kurushinga aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo.

Gentil Misigaro ubusanzwe uba muri Canada aho yari amaze imyaka 15, yagarutse i Kigali ku mpamvu ebyiri zikomeye arizo gukora iki gitaramo yise ‘Hari Imbaraga Rwanda Tour’ ari nacyo cyasoje ibyo yakoreye mu bice bitandukanye by’Isi harimo n’aho atuye muri Canada ndetse no gukora ubukwe.

Ubwo yari muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali) cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ubwo cyari gitangiye kugana ku musozo uwari uyoboye (MC) yaje guhamagara Me Rushikama Justin wavuze ko agiye kumena ibanga yabikijwe na Misigaro Gentil.

Justin yahise asaba ababishinzwe kuzimya amatara maze Misigaro ajya kureba umukunzi we, Mugiraneza Rhoda aho yari yicaye mu bantu, amuzamura ku rubyiniro bafatanye agatoki ku kandi.

Bageze imbere nibwo amatara yongeye gucanwa maze Gentil amumurikira abari aho babishimiye bikomeye, batumira abari aho mu bukwe bwabo buteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019.

Mu kiganiro Misigari yahaye itangazamakuru yavuze yerekanye umukunzi we mu gukomeza gusangira ibyiza n’abakunzi be bari baje no kumushyigikira muri ikigitaramo icyakora ngo nimbi hari ababifashe nk’ubutumwa butari bukwiye
gutangirwa mu gitaramo bihangane.

Ati “Tugiye kurushinga vuba mu cyumweru gitaha, twumvaga ko ari ngombwa kubibwira abantu badukunda. Akenshi hari igihe bakwifuriza ibyiza na we ukifuza gusangira na bo ibyo bihe. Nanjye bantunguye, baje kunyongorera ko bagiye kumena ibanga. Niba hari abo byabangamiye bihangane kuko intego yabyo yari nziza.’’

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)