Umuraperi w’Umunyarwanda ndetse ukunzwe n’abatari bake kubera impano ye n’ama Puntch lines ye,Green.P ubu usigaye unitwa Akazina ka "Milly Bandana"gasobonara "Akabanda k’Amafaranga"afite igitaramo gikomeye Yise"NANONE PARTY"kuri uyu wa mbere mu karere ka BugeseraI Nyamataahazwi nko muri"Black & White"aho azaba ari kumwe n’abandi baraperi b’ibyamamare hano mu Rwanda aribo "Jay.c" na "Khalfan" wongeyeho abandi bari kuzamuka aribo "Donado" na "Redink".

Tariki ya 24 Ukuboza ni nayo tariki uyu musore yavukiyeho bityo akazaba ataramira abakunzi be ndetse anizihiza isabukuru ye y’amavuko cyane ko ari umuraperi wari ukumbuwe ku rubyiniro n’abakunzi be,nyuma yaho agarukanye imbaraga zidasanzwe akagenda ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "NANONE"yanitiriwe iki gitaramo,"Abadage"yafatanyijemo na Amag The Black,"Ndagaswi"yafatanyijemo na Amag The Black na Diplomate ndetse n’iyitwa "Muri Njye"aherutse gushyira hanze wenyine.


Mu kiganiro n’IBYAMAMARE.com Green.P yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be ndetse no kwishima nabo muri izi mpera z’umwaka cyane ko bamubuze igihe kitari gito,ndetse atubwira ko akomeje gutegurira abakunze be ibihangano bishya kandi bimeze neza aho anafite indirimbo nshya ari gukorana na Khalfan muri Kiwundo Records,indirimbo ishobora kujya hanze nyuma yiyi minsi mikuru isoza umwaka.


Green kandi yagize icyo avuga kuri iyi sabukuru ye y’amavuko aho yemeza ko ari umwe mu minsi izamunezeza cyane ko hari byinshi bibi yanyuzemo mu mezi ashize ubwo yaburaga igihe kitari gito,yakomeje agira ati"Iyi sabukuru yange izambera ingenzi mu buzima kuko nzabasha kuyizihiza ndi kumwe n’abakunzi bange ndetse nyuma nkazabasha kuyizihiza ndi kumwe n’ababyeyi bange bari bakumbuye kumbona ndi kumwe nabo ndetse mbitayeho kuko igihe kinini nari maze ntita ku muryango wange.

Yarangije ashimira Imana yamukuye mu bibi yari yarayobotse byo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse asaba abakunzi be kumushyigikira kuko ubu yamaze kugaruka mu muziki ndetse akagarukana ubukana nkuko abyivugira.

Kwinjira muri iki gitaramo "NANONE PARTY"bizaba ari amafaranga Igihumbi1000frwgusa ndetse igitaramo kikazatangira saa 5:00Pm kikageza saa 10:00Pm.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)