Irabisohoje Patient n’umusore ukiri muto wihebeye umwuga wo gufotora azwi kw’izina rya Patient Lucas n’umwe mu bahanga mur’uyu mwuga bari kwigaragaza mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Lucas umufotozi wigirira icyizere wifuza gutera ikirenge mu cya Steve McCurry umunyamerika rurangiranwa mu gufotora avuga ko inzozi ze ar’ugutungwa no gufotora umwuga benshi bagifata nk’uciriritse nyamara wicaranya abawusobanukiwe n’ibyamamare.

Magingo aya Lucas aganira n’Ibyamamare yahamije ko uyu mwuga hari byinshi umufasha mu buzima bwa buri munsi kandi umuhuza n’abantu batandukanye.

"Gufotora n’akazi keza, biramfasha mu buzima busanzwe, byamfunguriye imiryango myinshi bimpuza n’ibyamamare bitandukanye kandi bimpa n’agafaranga" Lucas

Gufotora abikora nk’akazi mu mujyi wa Gisenyi amaze kumenyekana mu birori bitandukanye nk’ibitaramo by’abahanzi, Ubukwe, Anniversaire n’ibindi bitandukanye aho akoresha ibikoresho bigezweho akabihuza n’ubumenyi afite mu gutunganya amafoto.

Ku bijyanye no kugaragaza ibihangano bye uyu musore atangaza ko muri Nyakanga 2019 azategura imurika mafoto(Photo Exbhition) ibintu yizera ko bizatanga umusaruro ushimishije.

Aganira na Ibyamamare.com yasabye urubyiruko kudasuzugura umwuga uwo ariwo wose.

"Ubutumwa naha urubyiru atient Lucas-10 cyangwavThe Powers Filmz ko n’ugutinyuka gukora ibyo biyumvamo kuko ikintu ukoranye imbaraga n’urukundo kiguteza imbere" Lucas

Ku myaka micye afite Lucas yifuza kugera kure akanubaka Studio ikora ibiyanye n’amafoto igezweho yujuje n’ibyangombwa byose.umushaka amubona kuri Instagram aho yitwa Patient Lucas-10 cyangwa The Powers Filmz no ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)