Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 nibwo Miss Mwiseneza Josiane yari afite igikorwa cyo gutangiza umushinga we wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikorwa byari gutangirizwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe, byasubitswe habura amasaha make ngo kibe.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, haburaga amasaha make ngo Miss Josiane n’itsinda ry’abakunzi be ndetse baherekejwe n’abanyarwenya batandukanye bazwi hano mu Rwanda bajye gutangiza uyu mushinga, bamenyeshejwe n’umuyobozi w’aka karere ko igikorwa kitakibaye bazamenyeshwa ikindi gihe kizabera.

Ukuriye itsinda ry’abafana ba Josiane uri no mu bari gukurikirana iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko bari barabimenyesheje Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne ari na we wari wabahitiyemo umurenge bazakoreramo.

Ati “Ni Meya watumenyesheje ko bihindutse bazatumenyesha ikindi gihe. Twabanje guhamagarwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe nyuma tuvugana na Visi Meya ariko batubwira ko bataramenya neza gahunda uko imeze, nyuma tuvugana na Meya atubwira ko gahunda zihindutse.”

Meya Mbonyumuvunyi we yahakanye aya makuru avuga ko abateguye iki gikorwa babatunguye ndetse ko ibiri gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ataribyo.

Kugeza ubu Miss Mwiseneza Josiane ntaragira icyo atangaza kuri ibi, twagerageje kumushaka kuri telefone ye igendanwa ariko dusanga itariho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.


Meya Mbonyumuvunyi yahakanye ibyo kwangira Mwiseneza gukorera umushinga we mu karere ayobora.


Hari harasohotse n’impapuro z’amamaza iki gikorwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)